Koffi OLOMIDE yashyize hanze indirimbo yise:”Coronavirus, umwicanyi”

12,375

Bwana KOFFI OLOMIDE yashyize hanze indirimbo yitwa “Coronavirus l’assassin” akangurira abantu kuyirinda.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo uzwi ku izina rya KOFFI OLOMIDE yunze mu y’abandi bahanzi ashyira hanze kuri uyu wa mbere indirimbo yise CORONAVIRUS L’ASSASSIN, bisobanuye ngo Coronavirus, umwicanyi. Muri ino ndirimbo ye, Bwana KOFFI OLOMIDE igihangange mu njyana ya Rumba, yavuze ko Coronavirus igomba kurwanywa na buri wese, yakomeje asaba abaturage kuguma mu rugo bakirinda gusohoka uko biboneye, mu gice cyayo cya chorus yagize ati:”coronavirus iri hanze hose, nitugume mu nzu nko mu bihe by’intambara….”

Usibye KOFFI OLOMIDE bakunze kwita le Grand Mopao, hari abandi bahanzi bagiye bashyira hanze indirimbo zikangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19. Mu Rwanda naho bamwe mu bahanzi bashyize hanze indirimbo zikangurira rubanda kwirinda icyo cyorezo, muribo harimo Odda Paccy, Man Martin, Jay Polly,…

Mubanya Afrika b’abahanzi bakomeye, kino cyorezo kimaze guhitana abahanzi babiri harimo icyamamare DIBANGO MANU.

Comments are closed.