Umujyanama wa Trump mu bya Mwuka yavuze ko #Covid-19 ari igihano k’Imana kubera ubutinganyi mu isi

15,218
Kwibuka30

Pasteur RALPH Drollinger Umujyana wa Prezida Trump aravuga ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye isi kubera ikibazo cy’ubutinganyi.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze kwibasira ibihugu hafi ya byose ku isi, nyuma y’aho kivuzwe ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’Ubushinwa mu mugi wa Wuhan, kuri ubu haravugwa byinshi ku nkomoko y’iyi ndwara kugeza ubu itari yabonerwa umuti cyangwa urukingo, yewe byageze aho ibihugu bibiri by’ibihangange aribyo Ubushinwa na Leta Zunzwpe Ubumwe za Amerika buri kimwe cyagiye gishinja ikindi kuba nyirabayazana w’icyo cyorezo. Usibye mu rwego rwa politiki hari n’abihaye Imana benshi bagiye bagira icyo bavuga kuri icyo cyorezo, benshi ntibatinye kuvuga ko arI igihano Imana yahaye abantu kubera kutayunvira.

Kwibuka30

Uwitwa RALPH DROLLINGER, umwe mu bajyanana mu bijyanye na mwuka yavuze ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye abantu kubera bimitse umuco w’ubutinganyi. Yavuze ko isi yimitse ikibi n’ikizira imbere y’Imana. Yagize ati:”…Abantu b’i Sodoma na Gomora barakaje Imana kubera icyaha cy’ubutinganyi bimitse mu mujyi wabo, bizamura uburakari bw’Imana bituma Imana itwika umujyi wose […] nubu Imana imaze kurakazwa n’ibikorwa by’ubutinganyi byimutswe mu isi, ibateje Coronavirus

Usibye uwo muvugabutumwa, hari abandi banyamadini nabo bagiye bavuga ko #Covid-19 ari igihano k’Imana. ARABI NIASSA Imamu w’umusigiti ukomeye mu gihugu cya Senegal nawe yavuze ko Coronavirus ari igihano K’Imana kubera ubutinganyi.

Pasteur RALPH ni umwe my bantu bavuga rikijyana mu buyobozi bwa Prezida Donald Trump, yatangije ishuri ryo kwiga Bibiliya mu biro bya Prezida Trump aho ryitabirwa n’Abanyacyubahiro benshi. Kugeza ubu, igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bishigikiye kandi byemeye ubutinganyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.