“Komora ibikomere” kimwe mu bibazo by’ingutu ministre Dr Bizimana agiye guhangana nabyo
Mu bibazo byinshi Ministre Dr BIZIMANA J.Damascene harimo komora ibikomere by’abarokotse genoside no guhangana na zimwe mu nyandiko zinyura ku mbuga nkoranyambaga zihembera amacakubiri
Abahanga mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, bagaragaje ko minisiteri nshya y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ifite akazi gakomeye ko komora ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ndetse ikanarushaho gukora ubushakashatsi ku mayeri yose akoreshwa mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.
Tariki 14 Nyakanga muri uyu mwaka nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ishyirwaho rya Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ndetse ku wa kabiri tariki 31 Kanama, Perezida Paul Kagame ashyiraho Dr. Bizimana Jean Damascène nka minisitiri wa mbere ugiye kuyobora iyo minisiteri nshya.
Ni minisiteri bisobanurwa ko ije gushimangira akazi kamaze gukorwa n’izindi nzego zirimo komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, iyo kurwanya jenoside, iy’itorero n’izindi.
Impuguke mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane akaba n’umuyobozi wungirije w’umuryango Never Again Rwanda, Mahoro Eric, avuga ko nubwo hari byinshi izo nzego zose zagezeho, minisiteri nayo ifite akazi gakomeye kayitegereje.
Ati “Ubushakashatsi tumaze iminsi dukora bugaragaza ko hakiri ibikomere binyuranye mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda, bituma iyo minisiteri igomba kudatakaza za nshingano zijyanye no komora ibikomere Abanyarwanda bafite. Ikindi navuga ni ikirebana no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu buryo bwagutse, byaba ari ibinyuze mu kumenya inzira zinyuranye zikoreshwa n’abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi, ariko no gukora ubushakashatsi. Inshingano yo gukora ubushakashatsi kugirango amateka ntazimire, ntizigire aho zijya bityo dukomeze kubaka sosiyete yacu ariko tunahangana n’icyo ari cyo cyose cyadusubiza inyuma.”
Bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bwa 2020 ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda buheruka gushyirwa ahagaragara na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, byerekana ko abantu 27% basanga ibikomere bikomoka ku mateka y’ivangura n’amacakurubiri na jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ari byo nzitizi nyamukuru mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Kuri Perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside mu nteko ishinga amategeko Nyirahirwa Veneranda, ngo urubyiruko rurimo n’urwo muri diaspora rukwiye guhabwa umwihariko muri uru rugendo.
‘‘Buriya iyo ushaka kubaka amahoro arambye n’iterambere rirambye ntabwo wasinga inyuma urubyiruko. Numva iyi miniteri nubwo itazasiga n’ibindi byiciro ariko niyibanda cyane ku rubyiruko hari byinshi bizahinduka. Ndavuga urubyiruko kubera ko ni abantu bagize igice kinini cy’abanyarwanda kandi mu by’ukuri batabonye amateka mabi ndetse ngo banayagiremo uruhare ku buryo kubahindura waba wubatse umuryango utekanye. Nubwo hari byinshi byakozwe ariko hari hakiri ibikenewe gukorwa ku rwego rwa diaspora kugirango nabo bigishwe. Hari benshi babaye I mahanga Atari uko babyifuza ahubwo babeshejweyo n’ingengabitekerezo bumvana ababyeyi babo ntibagire andi makuru y’ukuri bakuye ku Rwanda.’’
Dr. Bizimana Jean Damascène wagizwe minisitiri muri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, na we avuga ko yumva neza uburemere bw’inshingano yahawe.
Yagize at ‘‘Nk’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside kiracyagaragara. N’iyo tugiye mu mibare igaragara no mu nkiko ni ikibazo tubona. Nko kubona hari nk’abantu bari hagati ya 100 na 200 buri mwaka bagaragarazwaho icyo cyaha birerekana ko bwa bumwe n’ubwiyunge nubwo twageze ku ntambwe nziza ariko hari icyo cyiciro nanone kitaratera iyo ntambwe kigikomeje kubohwa n’amateka mabi.’’
‘‘Rimwe na rimwe kandi ukanabisanga mu rubyiruko, birumvikana ko urubyiruko ruba rwabivanye mu muryango aho bikerekana ko ku bijyanye no gukorana na minisiteri y’umuryango kugirango harebwe uburyo uburere abana bahabwa mu ngo bwaza ari uburere koko burangwa n’umuco nyarwanda, burangwa n’indangagaciro kandi noneho Abanyarwanda bose bakiyumvamo ko igihugu bagikunda, ari icyabo, ntabwo ari icya bake cyangwa bamwe muri bo.’’
Iyi minisiteri y’ubwiyunge bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igiyeho mu gihe mu myaka 10 ishize, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyakomeje kuzamuka kiva kuri 82% muri 2010 kigera kuri 92.5% muri 2015 mu gihe ubushakashatsi bwa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge buheruka muri 2020 bwerekana ko igipimo kigeze kuri 94.7%.
(Inkuru ya RBA)
Comments are closed.