Koreya y’Epfo: Abahamya ba Yehova bahawe igihano nsimburagifungo nyuma yo kwanga kujya mu gisirikare

9,164
Kwibuka30
Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y'epfo bageze aho gukorera imirimo nsimburagifungo kubera kwanga kujya mu gisirikare

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’epfo, bitewe n’imyemerere yabo banze ibitegekwa n’igihugu byo kumara igihe mu gisirikare, ubu bageze muri gereza, ariko, ku nshuro ya mbere, ntabwo bari yo nk’abahamwe n’icyaha.

Ahubwo, ubu bariyo nk’abasivile bashinzwe kugenzura ibikorwa bya gereza.

Kumara igihe runaka mu gisirikare ni itegeko muri Koreya y’epfo – igihugu urebye kikiri mu ntambara na Koreya ya ruguru.

Ariko uburyo bushya buriho ubu buvuze ko abanze kujya mu gisirikare ku mpamvu zitewe n’imyemerere y’idini ryabo cyangwa izindi mpamvu zabo bwite, batazajya bahamwa n’icyaha kandi ngo bafungwe.

Mu mateka ya Koreya y’epfo, abahamya ba Yehova (cyangwa Imana) bagiye banga gukora igisirikare kubera ko bumva bidakwiye no kubera ukwemera kwabo.

Ahubwo bagahitamo gufungwa mu gihe cy’amezi 18 cyangwa arenga.

Amakuru avuga ko kuva mu mwaka wa 1950 muri Koreya y’epfo hamaze gufungwa abahamya ba Yehova bagera hafi ku 20,000 kubera izo mpamvu.

Ariko, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo mu mwaka wa 2018 cyasanze hacyenewe gushaka undi murimo abanze kujya mu gisirikare kubera ukwemera kwabo bakora – utarimo ikoreshwa ry’imbunda n’izindi ntwaro.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, ibirego ku bagabo babarirwa mu magana, biganjemo abahamya ba Yehova bari baranze gukora igisirikare, byahise bikurwaho.

Leta yafunguye abagabo babarirwa mu magana bari basanzwe barimo gukora igifungo cyabo kandi bararangije inzira zose zishoboka zo kujuririra icyo gifungo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abanze kujya mu gisirikare bagafungwa, akenshi byabaviriyemo kugira ipfunwe muri rubanda, kandi bakagorwa no kubona akazi iyo barangizaga igifungo cyabo.

Ubu buryo bushya bwatangiye ejo ku wa mbere, ubwo abantu 63 banze kujya mu gisirikare kubera ukwemera kwabo bageraga mu kigo cy’amahugurwa kiri mu mujyi wa Daejeon uri rwagati mu gihugu.

Bagiye gukora imirimo nsimburagifungo nk’abakuriye ibikorwa byo kuri gereza.

Kwibuka30

Bazahakorera mu gihe cy’imyaka itatu, aho kuba amezi 21 yari asanzwe ku gisirikare kirwanira ku butaka, amezi 23 mu kirwanira mu mazi cyangwa amezi 24 ku gisirikare kirwanira mu kirere.

Jang Kyung-jin yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Nk’umuhamya wa Yehova, nemera ko ari inshingano yanjye kumva Bibiliya nkuko yanditswe no gukurikiza inyigisho za Yezu”.

Bwana Jang yasubiyemo amagambo yo muri Bibiliya, aho Yezu abwira abigishwa be kudakoresha ingufu mu kumwamamaza kubera ko “abafata inkota bose bazicishwa inkota”.

Abo 63 bazajya bakorera, barye kandi baryame mu magereza, ariko bazatandukanywa n’izindi mfungwa ndetse buri mwaka bahabwe igihe cy’ikiruhuko cy’ibyumweru byinshi.

Mu gihe icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyashimwe nk’intsinzi ku bahamya ba Yehova, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iyo mirimo imara imyaka itatu ari ikindi gihano n’ubundi bahawe.

Kujya mu gisirikare by’itegeko biteye bite muri Koreya y’epfo?

Koreya y’epfo ifitanye umubano urangwamo ubushyamirane na Koreya ya ruguru, ndetse umupaka wabyo ni umwe mu yirinzwe bikomeye cyane ku isi.

Rero kujya mu gisirikare ku itegeko bibonwa nk’uburyo bw’ubwirinzi kuri Koreya y’epfo.

Abagabo bose badafite ubumuga bo muri Koreya y’epfo basabwa kumara mu gisirikare igihe kigera ku mezi 24 iyo bujuje myaka 28 y’amavuko.

Mu buryo bw’imbonekarimwe, hari ubwo hari abasonerwa gukora igisirikare.

Abo ni nk’abakina imikino ngororangingo bagatsindira imidari ya Olympiques cyangwa bagatsindira imidari mu mikino ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Aziya.

Basonerwa kujya mu gisirikare kubera guhesha ishema igihugu.

Leta ya Koreya y’epfo yigeze no gusonera abakinnyi gukora igisirikare, ubwo mu mwaka wa 2002 yakiraga imikino y’igikombe cy’isi ndetse ikagera muri kimwe cya kabiri.

(src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.