“Ku mutekano nta gusobanya, niwo shingiro wa byose” Min SHYAKA Anastase

10,396
Kwibuka30
Image

Mu ruziduko ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, professeur Shyaka Anastase akomeje gukorera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda mu rwego rwo gekemura ibibazo by’abaturage, uyu munsi kuwa mbere taliki ya 24 Kanama 2020 ari kumwe na guverineri w’intara y’amagepfo Madame Alice KAYITESI, basuye Akarere ka Nyamagabe aho yaganiriye n’abaturage bo mu mirenge ya Uwinkingi na Kitabi aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri iyo mirenge. Ministre Anastase yagarutse kuri gahunda zo guteza imbere ubukungu, n’imibereho myiza n’izindi.

Ministre yibukije abayobozi gukomeza kubungabunga Parike ya Nyungwe, kwicungira umutekano, ababwira ko umutekano wagombye kuba intero ya buri we, yagize ati:”…ku mutekano nta gusobanya birimo, umutekano niwo nshingiro rya buri kintu cyose twariho tuvugira hano, tutawufite ntacyo twageraho bityo rero buri wese agomba kuwuha agaciro

Image
Kwibuka30

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze batari bake, kandi bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda covid-19

Yongeye abasaba kurwanya amakimbirane mu muryango, gukumira gusambanya abana no gukomeza kurwanya COVID19.

Image
Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.