Wardha w’imyaka 12 wari umaze gupfa yazutse ubwo bamwozaga kugira ngo bamushyingure

11,215
Kwibuka30

Umukobwa w’imyaka 12 witwa Siti Masfufah Wardah yashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro nyuma y’aho abaganga bavuze ko yapfuye ariko ubwo yarimo kozwa agiye gushyingurwa yakangutse abari baje kumushyingura bagwa mu kantu ariko nyuma yaje kongera gupfa.

Umuryango w’uyu mwana w’umukobwa wari wemejwe n’ibitaro ko yapfuye,watunguwe no kubona yongeye kuba muzima ubwo barimo kumwoza bitegura kumushyingura.

Siti Masfufah Wardah yavurirwaga mu bitaro by’ahitwa Probolinggo muri Indonesia,mu ntara ya East Java indwara zirimo diyabete yabaye karande ndetse n’izindi ndwara zo mu ngingo kuwa 18 Kanama uyu mwaka.

Yatangajwe ko yapfuye kuri uwo munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hanyuma umurambo we ugera mu rugo iwabo kugira ngo utunganwe hanategurwa gahunda yo kumushyingura.

Se umubyara yavuze ko ubwo bamwe mu bagize umuryango we barimo kumwoza,uyu mukobwa we yaje gukanguka.

Kwibuka30

Uyu mugabo yabwiye Detik ati “Ubwo umurambo we warimo kozwa,umubiri we watangiye gushyuha.Amaso ye yari ahumye yahumutse,umutima we watangiye gutera n’umubiri we uranyeganyega.”

Uyu mukobwa yahise asubizwa mu nzu hanyuma umuganga ukomeye ahita ahamagazwa atangira kumufasha guhumeka no kumwongerera oxygen ariko nyuma yongeye gupfa.

Iki kibazo cyitwa “Lazarus syndrome” bavuze ko gisanzwe kiba ku bantu bishwe n’imitima ari nayo mpamvu uyu mukobwa yaje kuzuka akongera agapfa.

Amakuru yavuze ko 82 y’abantu barwaye indwara y’umutima bongera kuzuka nyuma y’iminota 10 bavuzwe ko bapfuye iyo bafashijwe guhumeka.

Uyu mwana yahise yongera kozwa bundi bushya ashyingurwa mu irimbi ry’ahitwa Lambangkuning.

(Src:umuryango.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.