Ku nshuro ya kabiri, umunyarwanda ukekwaho gutwika Cathedral y’i Nantes yatawe muri yombi

8,014
Kwibuka30

Polisi yo mu Bufaransa yongeye guta muri yombi umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye Cathedral St Pierre et St Paul y’i Nantes mu Bufaransa.

Umunyarwanda witwa Emmanuel yatawe muri yombi atangira gukorwaho iperereza ubwo iyi cathedral yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Kwibuka30

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko wakoraga nk’umukorerabushake kuri iyi Cathedral, yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize saa kumi z’umugoroba, mu gitondo cyo ku cyumweru nibwo inzego z’ubutabera zemeje ko ziri kumukoraho iperereza ryimbitse gusa yahise arekurwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 nibwo polisi yongeye kumuta muri yombi ahatwa ibibazo ndetse ubushinjacyaha buteganya ku mufunga bushingiye ku byo ibizamini bya laboratwari byagaragaje.

Emmanuel niwe wari wafunze imiryango y’iyi cathedral mu ijoro ryo kuwa gatanu ubwo iyi nkongi y’umuriro yabaga,abashinzwe iperereza bamutaye muri yombi ngo basobanukirwe neza amasaha yakoreye akazi ke ndetse bakamubaza uko cathedral yari imeze ubwo yafungaga mu ijoro ryo kuwa gatanu.

Kuwa gatandatu tariki ya 18 nibwo iyi cathedral yafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza bimwe mu bikoresho bya muzika n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivuye i Roma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.