Kubera iki Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC ikubagahu?

8,840
Kwibuka30

Igitego cya Eric Rutanga CAF yagishyize mu bitego bitanu byiza by ...
Rutanga Eric ashobora kugenda bitunguranye!

Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi,ashobora kuva mu ikipe ya Police FC yaherukaga gusinyira mu cyumweru gishize,akerekeza muri Young Africans imwifuza.

Uyu mugabo wari ugiye kumara umwaka w’imikino ari kapiteni wa Rayon Sports,yayivuyemo yerekeza muri Police FC kubera ko ngo yari imwambuye miliyoni 7 FRW.

Mu kiganiro yagiranye na RTV,myugariro Eric Rutanga yatunguranye avuga ko isaha ni isaha ashobora kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Young Africans.

Yagize atiIbiganiro birahari kubera ko Young Africans yakomeje kwerekana ko inkeneye cyane nubwo nasinyiye ikipe ya Police Fc ariko mu masezerano harimo ingingo indengera ivuga ko igihe cyose nabona ikipe mbere y’ukwezi kwa munani nshobora kugenda.”

Ikipe ya Police FC yasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumuha akayabo ka miliyoni 15 000 000 FRW n’umushahara wo hejuru.

Kwibuka30

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.

Rutanga Eric wari kapiteni wa Rayon Sports,yakurikiye bagenzi be barimo Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radou werekeje muri Police FC.

Police FC iheruka kwibikaho na Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports,irashaka guhindura amateka mabi yayiranze mu myaka yatambutse mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha.

Rutanga werekeje muri Police FC, ku mwanya akinaho ahasanze Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe JMV basanzwe muri iyi kipe.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 avuye muri APR FC, akaba yaranakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’iyi kipe ari ryo APR Football Academy.

Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya 2018, ayihesha igikombe cya shampiyona 2018-19, Super Cup 2017 n’ibindi.reka dutege amaso imyanzuro yabo!

Leave A Reply

Your email address will not be published.