Abakinnyi ba Liverpool batangiye imyitozo bapfukamishije ivi rimwe mu rwego rwo kuzirikana Georges Floyd

7,023
Kwibuka30

Abakinnyi b’ikipe ya Liverpool batangiye imyitozo bapfukamye mu rwego rwo kugaragaza ko bifatanije n’umuryango wa Georges Floyd Umwirabura uherutse kwica bunyamaswa na polisi muri Amerika

Nyuma y’igihe kitari gito Imikino ihagaritswe mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse na championnat y’umupira w’amaguru igahagarikwa, ku munsi w’ejo ku wa mbere nibwo imyitozo mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru yatangiye ariko hubahirizwa metero hagati y’umuntu n’undi. Icyagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Liverpool ubwo yatangiraga imyitozo yabo, nuko mbere yo gutangira abakinnyi bose bakoze uruziga hagati mu kibuga maze bakora ikimenyetso cyo gupfukamisha ivi rimwe nk’ikimenyetso cyo kugaragaza uburyo umwirabura witwa Georges Floyd yishwe atsikamiwe mu ijosi bunyamaswa n’umupolisi w’umuzungu kugeza ubwo ashizemo umwuka, ibyo byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ko bifatanije mu kababaro n’umuryango wa Georges Floyd n’it’s inda ry’Abanya me rikaba benshi bamaze iminsi bari mu myigaragambyo aho bahanganye na Polisi.

Kwibuka30

Bapfukamishije ukugura kumwe mu rwego rwo kugaragaza ko badashyigikiye akarengane n’iyicwa ry’abirabura

Abantu benshi bababajwe n’uburyo uwo mugabo yishwe nabi kandi azira ubusa, byatumye imbaga y’Abanyamerika benshi birara mu mihanda bigaragambya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.