Kudahuza bitumye itsinda rya Charly na Nina risenyuka burundu.

6,171
Kwibuka30
Umuti by Charly na Nina – YEGOB
Bidasubirwaho itsinda ry’abakobwa babiri Charly na Nina rimaze gutandukana nyuma y’igihe byahwihwiswaga.

Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi.

Kugeza ubu Rulinda Charlotte (uzwi nka Charly) na Muhoza Fatuma (uzwi nka Nina) bamaze gutandukana ndetse abakurikiranira hafi iby’umuziki bahamya ko ari ibintu bimaze igihe kinini byaragizwe ibanga rikomeye kuko nta n’umwe muri bo urifuza kugira icyo avuga ku itandukana ryabo.

Umwe mu nshuti zabo waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru yahishuye ko Charly na Nina bananiwe gukorana biturutse ku kuba batari bagihuza muri gahunda z’akazi.

Ati “Wasangaga akenshi nka Nina atekereza gahunda z’akazi yajya kuzisangiza Charly agasanga we yafashe ize bwite, ntabwo bari bakiganira ngo bahuze nk’uko byahoze. Hari inshuro nyinshi bagiye bahabwa akazi ntibabashe kugakora kuko batahuje gahunda.”

Bivugwa ko umwuka mubi wakomeye mu mpera za 2019, muri Werurwe 2020 biba aribwo byigaragaza kurushaho, ubwo bari batumiwe mu birori by’ubukangurambaga bwa “The EAC I deserve”, icyo gihe ntabwo Charly yigeze yitabira iki gitaramo ahubwo hagaragaye Nina gusa.

Bivugwa ko Nina yababajwe bikomeye no kuba mugenzi we yarirengagije akazi yari azi neza ko bapatanye akajya muri gahunda ze bwite.

Nyuma y’uko byigaragaje ko umubano ukomeje kuba mubi, hari amakuru avuga ko inshuti za hafi z’aba bakobwa zagerageje kubahuza ngo ikibazo kiri hagati yabo gikemuke ariko bikaba iby’ubusa.

Hari kandi amakuru avuga ko mu gihe hashakishwaga umuti nyawo w’ikibazo cy’iri tsinda, ibintu byasubiye irudubi nyuma y’uko Nina amenye ko Charly yamuciye inyuma agakora indirimbo yo kwamamaza umuceri atamumenyesheje.

Benshi bari bibeshye ko ibintu byongeye gusubira mu buryo ubwo mu Ukwakira 2020 aba bakobwa bagaragaraga mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’, icyakora amakuru avuga ko bagikoze nk’akazi kagombaga gusigira buri wese amafaranga yo kwiyambaza mu gihe Covid-19 yari ikomeje kukameza, ariko ibijyanye no guhuza nk’itsinda byo byari ntabyo.

Nyuma y’umwaka urenga bagerageza guhisha ikibazo kiri hagati yabo, uwaduhaye amakuru yatubwiye ko buri umwe yatangiye gutegura urugendo rushya mu muziki.

Ati “Sinavuga ngo ni inde ubanza ariko ndabizi neza buri wese muri bo yatangiye gutekereza uko yatangira urugendo rwa muzika ku giti cye.”

Kwibuka30

Charly na Nina, itsinda ryanditse amateka mu muziki w’u Rwanda mu gihe gito

Charly na Nina ni itsinda ryashinzwe n’aba bakobwa bari bamaze igihe bakorana mu gufasha abandi bahanzi bahatanaga mu itsinda rya PGGSS.

Mu 2013 nibwo Charly na Nina biyemeje kurekera aho gufasha abandi bahanzi binjira mu muziki nk’itsinda.

Mu 2014 nibwo imbaraga z’aba bahanzikazi zatangiye kugaragara nyuma yo gutangira imikoranire na Muyoboke Alex nk’Umujyanama wabo.

Mu 2016, Charly na Nina bakoze indirimbo ‘Indoro’ bafatanyije na Big Fizzo, ihita ihindura amateka y’umuziki wabo, batangira guhangwa amaso nk’ahazaza h’umuziki w’u Rwanda.

Kuva icyo gihe iri tsinda ryatangiye gusohora indirimbo ku yindi zikundwa bikomeye kugeza mu Ukuboza 2017 ubwo basohoraga Album yabo ya mbere bise Imbaraga.

Ni Album basohoreye mu gitaramo gikomeye cyabereye mu ihema ryo muri Camp Kigali, aho byibuza abantu barenga ibihumbi bitatu byari byakubise byuzuye.

Nyuma yo gusohora iyi album, imiryango yari imaze gufunguka. Charly na Nina bakoreye ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi bavayo abakunzi babo badashize ipfa babasaba kuzabirayo vuba.

Muri Gashyantare 2018 ubwo biteguraga gusubira ku mugabane w’u Burayi, Charly na Nina batangaje ko batandukanye na Muyoboke Alex ndetse ko bagiye gutangira kwikorana bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018.

Ni ibintu byakuruye impaka nyinshi ndetse kugeza ubu Muyoboke Alex ntarahora agahinda yatewe no gutandukana n’aba bahanzikazi.

Nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex, iri tsinda ryatangiye kwikorana umuziki, muri Gicurasi 2018 bongeye gusubira i Burayi bahakora ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye.

Bakiva ku mugabane w’u Burayi aba bakobwa bakomeje kwikorana umuziki nk’uko bari babitangiye, icyakora mu 2019 umwuka mubi utangira kuvuka hagati yabo.

Nk’uko amakuru aturuka imbere muri iri tsinda abivuga, kimwe mu bihangayikishije inshuti zabo biri gutuma n’inkuru y’itandukana ryabo batarayihamya, ni uko hari ibihangano byinshi bari bafite batandukanye batarasohora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.