Ese kubera iki ubutinganyi budacika iyi imyitwarire ikaba ikomeje kugonganisha abatuye Isi?

6,294

Ubutinganyi cyangwa se ukuryamana kw’abahuje ibitsina, bikomeje gufata indi ntera mu mico n’imigenzo itandukanye hirya no hino mu Isi, hamwe bakabyita “ikizira” abandi bakabusobanura “nk’ukwishyira ukizana” mu mudendezo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Ibihugu bimwe byamaze kwemera ababana bahuje ibitsina mu buryo bw’amategeko / Ifoto: The Reckoning

Ukwemera kwa bamwe gutuma babifata nk’ibisanzwe nk’uko umuntu yakorana imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje, ahandi bikaba kirazira ku buryo ubiketsweho aterwa amabuye akaba yanicwa.

Ushingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda n’imyemerere y’amadini yemewe akorera mu Rwanda byari bigoye kumva ko naho ubutinganyi bwahagera; ariko mu minsi ishize humvikanye ibirego by’abana b’abahungu basambanyijwe n’abagabo. Uretse ibyavuzwe, hari n’ibigirwa ibanga kuri iyo ngingo kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imyemerere.

Amateka agaragaza ko mbere y’ivuka rya Yezu, ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nk’u Bushinwa n’u Buhinde, Misiri, u Bugereki n’Abaromani byarangwagamo abatinganyi. Mu Bayahudi ho cyari icyaha, ku buryo uwabikekwagaho yakurikiranwaga akicwa.

Bivugwa ko mu myaka 8.000 mbere y’ivuka rya Yezu ari bwo abatinganyi ba mbere babayeho, aho bari muri Zimbabwe. Uko iminsi yahise, bagiye bagaragara no bindi bihugu ku migabane itandukanye, kugeza aho ubu bigoranye kuvuga ko hari igihugu batarimo.

Nyuma y’ivuka rya Yezu, impinduramatwara mu iyobokamana ryahinduye byinshi n’abayoboke b’amadini batangira kubirwanya, bituma n’imwe mu mico yabwemeraga itangira kubufata nk’ikizira.

Cyabaye ikizira ariko ntibwari gucika impamvu zituma bubaho zigihari kandi zigenda ziyongera umunsi ku munsi. Bishobora kumvikana nk’ibitangaje kuba umuco yewe n’amategeko y’agace runaka afata ubutinganyi nk’icyaha cyangwa umuziro, ariko ababukora bakahiyongera.

Urebye ku mpamvu zishobora gutuma bubaho, wasanga bigoye kwemeza ko hari igihe kizagera bugacika.

Ibigaragazwa nk’impamvu zitera ubutinganyi.

Ibigaragazwa n’abahanga mu guhuza imitekerereze n’imyitwarire ko byaba inkomoko y’ubutinganyi birimo ibiterwa n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye ndetse n’ibyaterwa n’ubuzima arimo.

Ku buzima umuntu arimo, hagaragazwa ko kuba yabaho akikijwe n’abo bahuje igitsina bonyine [abagabo cyangwa abagore gusa), ko byaba intandaro yo kugira imyitwarire y’ubutinganyi no kubwishoramo.

Mu gitabo Ross Benes yise “The Sex Effect” akagishyira ahagaragara mu 2017, yasobanuye ko ubushakashatsi yakoze acyandika bwagaragaje ko hari umubare utari muto w’abapadiri bo muri Amerika b’abatinganyi.

Nubwo imibare igenda ihindagurika uko bukeye n’uko bwije, hagaragazwa ko hagati ya 15% na 50 % by’abapadiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari abatinganyi. Ibyo ngo bituruka ku kuba bifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko banashaka kwiyegurira Imana.

Kuko bihabanye n’imyemerere y’idini byakomeje kugirwa ubwiru, ariko mu bihe bitandukanye bigahamywa no kuba hagati ya 1980 na 1999 abasaga 300 muri bo barishwe na SIDA, abandi amagana barasezera bagiye gushaka abagore.

Umupadiri wo mu Rwanda utashatse gutangazwa amazina ku bw’umutekano we, yahamirije IGIHE ko guhera mu Iseminari yizemo nawe yiboneye bagenzi be bafite imyitwarire y’ubutinganyi cyangwa babukora.

Icyakora yavuze ko batabyigiraga aho ku ishuri, ahubwo “babaga barabyigiye mu miryango yabo” bakabikomeza bageze no muri iryo shuri rigenewe ab’igitsina gabo gusa.

Ati “Nagiye mbibona twiga mu Iseminari, ugasanga bagiye kubikorera mu bwiherero nko mu masaha ya siporo. Gusa iyo waganiraga nabo bakubwiraga ko batangiye kubikora bakiri bato, kuko abo byagarayeho kenshi babaga baturuka mu mijyi.”

Nkanjye uwo twaganiriye yambwiye ko yabitangiye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Urumva ko rero yabikuranye, yahagera akabikomeza cyane ko yashoboraga no kuhahurira n’abandi bahuje.”

Uwo mupadiri yavuze ko amategeko bagenderaho “ateganya kwirukana uwo bigaragayeho, ariko hari igihe babona kumwirukana byamutera ihungabana bakamureka”.

Ati “Icyo bakora ni ukumuba hafi bakamuganiriza, bakareba ko yazabicikaho”.

Si mu bihayimana gusa kuko n’ahandi nko muri gereza, ubuzima bwaho bushobora gutuma umuntu agira imyitwarire y’ubutinganyi.

Mu nkuru y’umwanditsi wa The Guardian, Sadhbh Walshe, yo ku 7 Werurwe 2012, yavuze ko amakuru yahawe n’umwe mu bari muri gereza yamusobanuriye ko gereza “ni paradizo y’abatinganyi”.

Uwo mutangamakuru wari ufite imyaka 23 icyo gihe, yatangaje ko yageze muri gereza asambanywa n’abagororwa batanu batandukanye.

Umwe mu bigeze gufungirwa muri Gereza yo mu Rwanda wayimazemo imyaka irenga icumi,, yabwiye IGIHE ko nawe aho yari afungiye ubutinganyi bwahakorewe kenshi.

Yagize ati “Byabagaho. Nta gihe bitahabaga […] nabyumviseho inshuro nyinshi ntabwo nazibuka ariko icyo nzi ni uko byabagaho.”

Yashimangiye ko we atigeze abikora ariko asobanura ko hari bagenzi be “bahanwaga” mu bihe bitandukanye ari byo bakoze, ndetse “bakigishwa ko ari bibi”.

Mu guhangana n’icyo kibazo ngo hatangwaga inyigisho zumvikanisha ububi bw’ubutinganyi, ”bakanashishikarizwa gusenga” kuko uwemera Imana abifata nk’icyaha bigatuma abicikaho.

Imyitwarire y’Ubutinganyi ishobora kuvukanwa

Nubwo ubutinganyi bwabayeho kuva kera, mu kinyejana cya 18 byizerwaga ko ababukora baba bafite uburwayi bwo mu mutwe. Byakomeje gufatwa bityo ndetse n’abayobozi b’amadini babigira iturufu mu guhangana nabwo, aho hatekerezwaga ko uwabugaragayemo akwiye gusengerwa no kuganirizwa kugira ngo abucikeho.

Habaga n’ubwo uwagize imyitwarire ibuganishaho ahawe ibinini nk’abandi barwayi, agahindurirwa imisemburo, akigishwa kwikinisha cyangwa akajyanwa ahakorerwa uburaya mu bihe bitandukanye byose bigamije kumuhindura.

Mu 1886 ni bwo Dr Alfred Kinsey yabukozeho ubushakashatsi bwa mbere, yemeza ko atari uburwayi ahubwo ari ibintu bisanzwe kandi biri mu miterere ya muntu kuko mu bakoreweho inyigo hari abavuze ko ari bwo bakunda kurusha gukorana imibonano n’abo badahuje igitsina.

Ibyo byanashimangiwe n’inyandiko ya The Atlantic yo ku wa 27 Mata 2016, yagaragaje ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe ndetse “abantu bakuru bari hagati ya 2% na 11% bagira ibyiyumvo byabwo”.

Muri iyo nyandiko hagaragazwamo ko uruhererekane rw’abo umuhungu avukana nabo rushobora gutuma agira imyitwarire y’ubutinganyi. Ni uburyo buzwi nka “effet d’ordre de naissance fraternel” aho siyansi yemeza ko uko umuhungu agira bakuru be benshi bimwongerera ibyago byo kuba yaba umutinganyi.

Inyigo zitandukanye zerekana ko umuhungu udafite mukuru we ashobora kuba umutinganyi ku gipimo cya 2%, mu gihe ufite bakuru be bane we aba afite ashobora kwitwara atyo ku gipimo cya 6%.

Ku rundi ruhande ariko abahanga mu guhuza imitekerereze n’imyitwarire bavuga ko kuba ubutinganyi bwakwemerwa ahantu runaka bituma abantu benshi babujyamo.

“Ntabwo tubihitamo…”

Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’umwe mu Banyarwanda bake baryamana n’abo bahuje ibitsina, yavuze ko iyo myitwarire yizana.

Ati “Icya mbere nakubwira ni uko atari ibintu duhitamo. Ni ibintu byizana, ugasanga uvutse nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko wagira iyo myitwarire, ahubwo wagera nko mu myaka 13 na 14 ukayigaragaza.

Yavuze ko gusanga bafite imyitwarire itandukanye n’imenyerewe muri rubanda rimwe na rimwe bakanahabwa akato cyangwa bakambikwa isura mbi mu bandi “bituma bigunga” bikaba byanabatera ihungabana.

Yakomeje ati “Benshi bagiye babaho no mu mateka byarangiraga nta bagore cyangwa abagabo bashatse, bagapfa batabyaye kubera kwiheba no kwigunga.”

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire, Dr Yubahwe Janvier, yasobanuriye IGIHE ko abahitamo ubutinganyi “babyisangamo batazi ikibibatera”.

Ati “Umuntu yisanga amarangamutima ndetse n’amahitamo ye ku byerekeranye n’urukundo amuganisha ku muntu bahuje igitsina atazi impamvu ibimutera; kimwe n’uko undi utari umutinganyi ashobora kwisanga akunda umukobwa w’igikara kurenza uw’inzobe cyangwa umuhungu mureremure kurenza umugufi ariko atazi ikimutera ayo mahitamo.”

Dr Yubahwe yavuze ko ubushakashatsi bukorwa bwose bugaragaza ibishobora kuba inkomoko y’ubutinganyi, ariko magingo aya nta kirahamywa nk’aho ari yo mpamvu nyamukuru mu buryo bwa siyansi.

Ati “Igikekwa gishobora kuza imbere y’ibindi ni uko ubutinganyi bwaba ari urugendo rutangira umwana agisamwa, aho uturemangingo tumugize, ubwoko bw’imisemburo abona iturutse kuri nyina, cyangwa imibereho ya nyina igihe atwite bishobora kumuganisha ku gukorana imibonano [mpuzabitsina] n’abo bahuje cyangwa badahuje igitsina mu gihe akuze.”

Abatinganyi nabo basambanya abana

Mu mpera z’umwaka ushize humvikanye inkuru idasanzwe mu muryango nyarwanda, havugwa isambanywa ry’abana b’abahungu 17 bo mu Karere ka Gasabo bari hagati y’imyaka 7 na 14, babikorewe n’umusore w’imyaka 19.

Byashyushye nk’igikuba gicitse kuko abenshi ntibari bakumvise ko no mu Rwanda bihaba kuri icyo kigero, ariko uko iminsi yicuma bigenda bimenyekana kuko muri Gashyantare 2021 nabwo muri Rwamagana hagaragaye umugabo w’imyaka 43 wasambanyije abana b’abahungu 20 bari hagati y’imyaka 10 na 13 mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’iminsi itanu ibyo bivuzwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umupadiri w’imyaka 37 wari ugiye gutoroka kuko yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Ukurikije igihe ibyo byaha byagiye bikorerwa, wasanga abatinganyi basambanya abana kurusha abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo badahuje.

Ibyo bishimangirwa n’inyigo yakozwe mu 2001 n’umuhanga mu by’imyitwarire iganisha ku mibonano mpuzabitsina, Judith Reisman, igaragaza ko abatinganyi basambanya abana ku ngufu bakubye inshuro 40 ababikorana n’abo badahuje igitsina. Abashakashatsi batandukanye nabo bavuga ko ubutinganyi bugira uruhare runini ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo.

Kugeza ubu ibitekerezo bya benshi birwanya ubutinganyi, ariko ibihugu 29 byo ku migabane itandukanye byarabwemeye mu mategeko, bibimburiwe n’u Buholandi mu 2001. Costa Rica ni yo iheruka mu 2020.

Source:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.