Kuri uyu wa kane urukiko ruratangira kuburanisha Mme Indamange

9,583

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 atangire kwiregura ku byaha bitandatu ashinjwa. 

Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko  yatawe muri yombi tariki ya 15 Gashyantare 2021. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatawe muri yombi akurikiranyweho  kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Yamenyekanye cyane mu gihe gito kubera imvugo ze zidahwitse yakwirakwizaga yifashishije imbuga nkoranyambaga guhera mu mpera za Mutarama, zakomerekeje benshi mu Banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ni bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragayemo gutesha agaciro inzibutso za Jenoside,  abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuje imbaraga bamwamagana kimwe na bagenzi be bitwikira ikoranabuhanga bagapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu masaha make mbere y’uko atabwa muri yombi ku wa 15 Gashyantare, Idamange yari amaze gutangaza andi mashusho ahamagarira rubanda kumushyigikira mu bikorwa bypo kwigaragambya, atangaza ibihuha bisanzwe bikwirakwizwa n’abahunze u Rwanda.

tariki 22 Gashyantare 2021 ni bwo byatangajwe ko idosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne,yashyikirijwe  Ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Idamange azitaba urukiko yisobanura ku byaha bitandatu birimo  icyo gutesha agaciro inzibutso za Jenoside bijyanye no kuyipfobya, guhamagarira rubanda kwigomeka no kwigaragambya, n’icyo gukwirakwiza ibihuha.

(Src:Imvaho)

Comments are closed.