“Kuva nagera mu Rwanda mfashwe neza, nta kibazo ndagira” Paul Rusesabagina

11,484
Kwibuka30
Paul Rusesabagina, real-life hero of 'Hotel Rwanda,' facing terror charges  | Fox News

Paul Rusesabagina uherutse kwerekwa itangazamakuru, yavuze ko afashwe neza kuva yagezwa mu Rwanda, ngo yiteguye kugaragariza urukiko ko ari umwere.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwagaragarije itangazamakuru bwana Paul Rusesabagina, umugabo ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gusebya igihugu n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Kuri uyu munsi aho afungiye kuri Station ya Police i Remera, Bwana Rusesabagina Paul yavuze ko yishimiye uburyo afashwe mu Rwanda kandi ko yizeye ko azahabwa ubutabera buzira kurenganywa, yagize ati:“Kuva nagera mu Rwanda mfashwe neza. Nimugoroba nariye neza kandi na mugitondo mbona icyo kunywa, kandi nemerewe kunywa imiti kuko ubusanzwe ngira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso mwinshi. Yewe n’abaganga baransura n’uyu munsi baje.”

Aho afungiye kandi afite matola, igitanda n’inzitiramubi iteye umuti. Hari kandi ubwogero n’ibijyana nabwo.

Paul Rusesabagina kandi avuga ko yahawe uburenganzira bwo guhitamo abazamwunganira, ariko ngo bizafata akanya runaka kuko hari irindi perereza rigikorwa.

Kwibuka30

Yirinze kugira byinshi avuga ku byaha aregwa, avuga ko atabivugaho cyane kandi bikiri mu iperereza.

Yanze kandi gutangaza byinshi ku byerekeye uko yafashwe n’uko yagejejwe i Kigali.

Ati: “Hari ibyo bambwiye mu byo nkurikiranyweho ariko nta bintu byinshi nabivugaho kuko bigikorwaho iperereza.”

Hari inyandiko iherutse gusohoka muri CNN ivuga ko Paul Rusesabagina yafatiwe Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

USA ibinyujije kuri umwe mu bayihagarariye muri UN witwa Tibor Nagy yasabye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za America Prof. Mathilde Mukantabana ko Rwanda ruzaha ubutabera busesuye Rusesabagina, akaburanishwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ifatwa rya Rusesabagina akagezwa i Kigali ryatunguye benshi, icyo gihe nta jambo ryamusohotse mu kanwa, gusa yanyuzagamo agashaka kwerekana ko nta kibazo cy’ubuzima afite asa n’umwenyura.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira Thierry yavuze ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye mpuzamahanga, ndetse ko n’abandi bazafatwa kuko akabako k’ubutabera ari karekare.

Leave A Reply

Your email address will not be published.