Nyanza: Samuel yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’umugore we

8,883
Kwibuka30
Gitifu w'Akarere ka Gakenke n'abakozi bane mu maboko ya Polisi – Panorama

Umugabo witwa Ngarukiye Samuel utuye mu Karere ka Nyanza yaraye atawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020 akurikiranyweho kwica umwana avuga ko atari uwe, ngo umugore yatahanye inda ye. 

Iri shyano ryabereye mu Mudugudu wa Mubano, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Ukekwaho kiriya cyaha witwa Ngarukiye Samuel afite imyaka 39 yishe umwana witwa Dushimimana Samuel w’imyaka 3 yamutemye n’umuhoro.

Bivugwa ko uriya mugabo yishe umwana amuziza ko umugore we w’imyaka 38 yamushatse atwite inda y’amezi abiri, bityo umugabo akavuga ko uriya mwana atari uwe.

Amakuru avuga ko muri uriya muryango hari hamaze igihe hari amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, uriya ukekwaho icyaha ngo yahoraga acyurira umugore we ko ahahira umwana utari uwe.

Kwibuka30

Uriya mugabo kandi ngo yafashe umuhoro yirukankana umugore n’umwana ashaka kubica bombi, umugore aramusiga ariko umwana yitura hasi ari na bwo yahise amusanga aho aryamye amutema umihoro itatu (mu mutwe), ahita apfa.

Ngarukiye ukekwaho buriya bwicanyi afungiye kuri RIB ya Kibirizi.

Nsengumuremyi Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, avuga ko ubwicanyi bwabaye ku wa kabiri tariki ya 1 Nzeri 2020 mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.

Ati “Uriya mugabo bita Ngarukiye Samuel yashyamiranye n’umugore we, umugore aramucika bari bapfuye umwana avuga ko atari uwe. Umwana yari ku irembo agarutse afata umupanga yari agiye gutemesha umugore we atema uwo mwana.”

Avuga ko nta wundi mwana bari bafitanye cyakora ko umugore uriya mugabo yashakaga gutema atwite.

Gitifu ati “Abantu bavuga ko yahoraga avuga ko azica uriya mugore, uretse ko batabibwiye Ubuyobozi, yavugaga ko adashaka uriya mwana mu rugo.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.