Kwizera Olivier na Manasseh bashobora kugaruka muri Gasogi United

8,758

Birashoboka ko Olivier Kwizera na Manasseh bahoze bakinira ikipe ya Gasogi united bakerekeza mu ikipe ya Rayon sport bagaruka muri Gasogi

Imwe mu nkuru za ruhago zavuzwe cyane mu minsi yatambutse, harimo inkuru y’umunyezamu Olivier Kwizera wahoze mu ikipe ya Gasogi United nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport mu buryo butubahirije amategeko nk’uko byatangajwe na prezida wa Gasogi United bwana Kakooza ukunze kwitwa KNC.

Bwana KNC yabanje gukomeza kunyomoza amakuru yuko Olivier amaze kwerekeza muri Rayon, nyuma gato inkuru yabaye kimomo ubwo Bwana Sadate uherutse gusezererwa ku buyobozi bwa Rayon Sport yabyemeje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y’aba bagabo bombi, ndetse KNC akavuga ko Olivier yerekeje muri iyo kipe mu buryo butemewe.

Ariko kuri ubu, biravugwa ko nyuma y’ibiganiro hagati ya Bwana MURENZI Abdallah uherutse gusimbura Sadate Munyakazi ku buyobozi bw’ikipe na KNC, bahuye kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize bahurira kuri Hotel des Mille collines baganira ku makimbirane yakuruwe n’I yerekeza ry’uyu munyezamu mu ikipe ya Rayon Sport mu buryo butanyuze mu mategeko, amakuru dufitiye gihamya aravuga ko ibiganiro hagati y’aba bagabo bombi byabaye byiza kandi ko hari ikizere ko Olivier Kwizera ndetse na Manasseh bose bahoze bakinira ikipe ya Gasogi bashobora kugarurwa muri iyo kipe cyangwa ikipe ya Rayon Sport igatanga ikiguzi cyabo mu gihe yasanga koko ibakeneye.

Aya makuru na none yemejwe n’uruhande rw’ikipe ya Gasogi United binyuze mu ijwi rya prezida wayo bwana KNC.

Bwana Manasseh nawe ashobora kugarurwa mu ikipe ya Gasogi United.

Comments are closed.