Abarimu bagiye gutegurirwa isuzuma rireba urwego bariho mu rurimi rw’icyongereza

7,450
Kwibuka30

Ministeri y’uburezi mu Rwanda igiye gutegura isuzuma ry’icyongereza kugira ngo hagenzurwe urwego abarezi bagezeho muri urwo rurimi.

Mu gihe hatari hatangazwa neza umunsi nyir’izina amashuri yisumbuye azasubukurirwaho, ministeri y’uburezi imaze gutangaza ko mbere y’uko abarimu bigisha mu mashuri abanza bazabanza gusuzuma urwego bariho mu rurimi rw’icyongereza, kandi ko buri mwarimu ategetswe gukora iryo suzuma.

Kwibuka30

Ministre w’uburezi mu Rwanda Dr UWAMALIYA Valentine yavuze ko iryo suzuma ritagamije kugira uwo birukana mu kazi, ko ahubwo ari ukugira ngo bamenye aho bahera bamufasha cyane ko bimaze kwemezwa neza ko icyongereza arirwo rurimi ruzajya rwigishwamo mu byiciro byose byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Hashize hafi imyaka icumi ururimi rw’icyongereza arirwo rwigishwa nk’ururimi rutangwamo buri somo, ariko kugeza ubu haracyagaragara ibibazo byinshi ku mpande zombi, ari ku barezi ndetse no ku banyeshuri, benshi bagasanga ko impamvu ibitera ari uko na mwarimu ataramenya urwo rurimi neza ku buryo bushimishije.

Dr Valentine UWAMALIYA yavuze ko atari mwalimu wenyine uzahabwa isuzumwa, ko anubwo n’undi wese uba mu kigo k’ishuri akaba afite aho ajya ahurira na mwalimu cyangwa umunyeshuri nawe azasuzumwa kugira ngo harebwe urwego agezeho bityo hamenyekane aho bahera bamufasha kurumenya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.