“Léopards” ya DRC irahagararira Afrika muri kamarampaka yo gushaka itike mu gikombe cy’isi

243
kwibuka31

Nyuma yo gutsinda ibihangange bibiri bya Afrika, ikipe y’umupira w’amaguru ya DRC niyo igiye guhagararira umugabane wa Afrika muri kamarampaka yo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’isi cy’ibihugu.

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasezereye Nigeria mu mukino wa kamarampaka wo gushaka umwanya mu gikombe cy’isi nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe maze kuri za penaliti Nigeria igatsinda eshatu DRC igatsinda enye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino waberaga i Rabat muri Maroc, Les Leopards yahise yinjira mu kiciro cya nyuma cy’imikino ya kamarampaka y’amakipe y’ibihugu atandatu yo ku migabane itandukanye azishakamo amakipe abiri ajya mu gikombe cy’isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu Amerika, Canada na Mexique.

Kugeza ubu amakipe ya Bolivia, DRC na Nouvelle-Calédonie ni yo amaze kubona umwanya muri iyo mikino ya ‘barrages’ izatangira muri Werurwe umwaka utaha.

Gusezerera ikipe ya Super Eagles byagoye Les Leopards kuko ku munota wa gatatu gusa iyi kipe y’umutoza Sébastien Desabre yari imaze kwinjizwa igitego cyiza cyatsinzwe na Frank Olenyeka, ariko mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Elia Mechak yagaruriye icyizere Abanye-Congo barebaga uyu mukino yinjiza igitego cyo kwishyura, maze umukino urangira nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, kugeza ubwo umusifuzi yongeyeho iminota 30 ariko bikomeza kwanga amakipe yombi abura ikiyatandukanya kugeza ku mwanzuro wa za penaliti ari nabwo ikipe ya Léopards yaje kwirahira Super Eagles ya Nigeria kuri penaliti enye za DRC mu gihe Nigeria yashyizemo eshatu, igihangange Nigeria kiba kigaritswe gityo nyuma ya Cameroon.

Comments are closed.