Leta ya Dubai yateye utwatsi amakuru yavugaga ko Paul Rusesabagina yafatiwe muri icyo gihugu.

10,497
Kwibuka30
Paul Rusesabagina: Hotel Rwanda hero 'abducted in Dubai' - BBC News

Leta zunze ubumwe z’Abarabu zahakanye ko Paul Rusesabagina uherutse gufatirwa mu Rwanda atigeze afatirwa mu gihugu cyabo ahubwo yafashwe amaze kwerekeza mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uruhande rw’umuryango wa Rusesabagina n’impuzamashyaka MRCD abereye umukuru wungirije bavuga ko “yashimuswe”, ko bamuheruka bwa nyuma ageze i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Bavuze kandi ko yagiye i Dubai avuye muri Amerika mu mujyi asanzwe afitemo urugo wa San Antonio muri leta ya Texas.

Umwe mu bayobozi bakuru ba UAE utavuzwe amazina yabwiye CNN ati: “Rusesabagina yavuye Dubai ku wa Gatanu kandi bikurikije amategeko, yerekeza mu gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Nyuma yo kugera Dubai ku wa Kane, ngo Rusesabagina yagiye muri Hoteri mbere y’uko ahaguruka ku kibuga k’indege cya Al Maktoum mu masaha y’igicuku.

Umuyobozi muri UAE yagize ati: “Rusesabagina uko yaje ni na ko yagiye kandi hakurikijwe amategeko”.

Kwibuka30

CNN ivuga ko yabwiwe n’uwo mutegetsi wo muri UAE ko Bwana Rusesabagina yavuye muri iki gihugu mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro ryo kuwa kane “mu ndege bwite igiye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba”.

Uwo mutegetsi yavuze ko nta masezerano u Rwanda rusanzwe rufitanye na UAE yo guhana abakekwaho ibyaha.

Inzego za UAE zivuga ko Rusesabagina yageze Dubai ari mu bikorwa bye avuye muri Leta ya Chicago, yagejejwe Dubai n’indege ya Emirates ku mugoroba wo ku wa Kane.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kubwira abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise “inyungu z’ubutabera” kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

Yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyo bihugu, ngo tuvuge aho yafatiwe, kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose.”

Bwana Rusesabagina yamenyekanye cyane kubera film izwi cyane ku isi ya Hotel Rwanda yakinwe hashingiwe ku nkuru y’abemeje ko yabarokoye bahungiye muri Hôtel des Mille Collines i Kigali muri Jenoside mu Rwanda.

Bwana Rusesabagina usanzwe ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, aregwa n’u Rwanda ibyaha byo “kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni…”.

Uregwa, ubwo yerekwaga abanyamakuru i Kigali, ntiyahawe umwanya wo kuvuga ku byo aregwa cyangwa uko yafashwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.