Kigali: Abacururiza mu isoko rya Nyarugenge biyemeje ingamba nshya zo guhangana na COVID-19 nkuko bikwiye!

7,360
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abakorera mu isoko rya Nyarugenge ryasubukuye imirimo kuri uyu wa Kane , kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda covid-19 kugirango icyatumye bafungirwa kitazongera kubaho.

Abacururiza nu isoko rya Nyarugenge...


Umujyi wa Kigali kandi washyizeho amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki yorezo, ari hagati y’ibihumbi 10,000frw na 200,000frw bitewe n’ikosa umuntu afatiwemo.

Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market ryari risanzwe rikoreramo n’abarenga 2,600. Ubu siko bimeze kuko hazajya hakoreramo 50% by’abari basanzwe bakoreramo. Abacuruzi batangiye imirimo yabo baravuga ko bagarutse mu bucuruzi bwabo bafite ingamba nshya zo kwirindaicyi icyorezo cya Covid-19.

Buri wese ucururiza muri iri soko mbere y’uko asubukura imirimo yagombaga kugaragaza ko yapimwe inshuro ebyiri(2) coronavirus. Abo bayisanzemo ubu barimo kwitabwaho n’abaganga ahantu habigenewe.

Umushoramari Rudasingwa James akaba n’umuvugizi w’iri soko rya Nyarugenge yabwiye RBA ko bazajya bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati “Iyi level turiho iriho abantu benshi, abacuruzi b’imbuto, imboga, ndetse n’utundi duconco twinshi, utwo duconco tugatuma hazamo abantu benshi ni na yo mpamvu ari ho twashyize imbaraga, kugira ngo bagabanuke mu myanya bakoreragamo, ingamba dufite ni ugushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije n’ubuyobozi, batugiriye inama uko tuzabikora, dufite abasore n’inkumi twahawe n’Umujyi wa Kigali.”

Kwibuka30

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, RUBINGISA Pudence avuga ko iri soko ryemerewe gufungurwa kuko ryujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda covid-19. Na ho irya Nyabugogo kwa Mutangana hari ibyo ryasabwe kunoza naryo ngo rikomorerwe.

yagize ati Abafite ibiribwa bitari imboga, ari ibishyimbo umuceri ibiribwa bakunda kuranguza na bo turimo gukorana n’urwego rwabo kugira ngo bakore nk’uko hano bakoze kandi bagaragaje ingamba bafite kugirango mu minsi mike na bo bakomorerwe, twari twabahaye iminsi 3 tuzasubirayo turebe ko byatunganye, hanyuma dukomeze twimurire ibiribwa hariya ku giti cy’inyoni kugira ngo abantu bakomeze babeho ariko bubahiriza ingamba.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 hatangwa ibihano birimo amande azajya acibwa abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri aya mande.

Mukagasana Ernestine ati “Ibyo bintu njye ndabyumva kuko badakajije ingamba iki cyorezo ntabwo cyarangira kandi hari Abanyarwanda batumva neza, hari ababyumva hari n’abatabyumva, ni ngombwa ko bakaza ingamba kugira ngo icyorezo kigireyo kuko kiratubangamiye.”

Sebakiga Ferdinand we yagize ati “Ibihumbi 10 ni byinshi kuba utambaye neza agapfukamunwa bakayaguca ukurikije n’ibi bihe turimo, ni yo mpamvu buri wese ahita avuga ati ndakambara neza ariko ndebe ko narengera ariya mafaranga.”

Ku bantu bazajya bananirwa kwishyura amande bitewe n’amikoro make umuyobozi w’umujyi wungirije Nadine Gatsinzi avuga ko hari uko bizajya bigenzurwa.

Ati “Kuba utishoboye ntabwo biguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza ya Leta, hatazabaho n’ababyitwaza ngo sinishoboye bivuze ko niba utishoboye nawe aya mabwiriza arakureba kandi n’ibihano bizakugeraho, ikindi umuntu uzafatirwa mu ikosa rimwe inshuro nyinshi hazabaho ko igihano wahawe kikuba 2 ariko wakongera ugashyikirizwa ubugenzacyaha kuko uba wigomeka ku mabwiriza ya Leta.”

Bimwe muri ibi bihano harimo ko umuntu utambaye agapfukamunwa cyangwa ukambaye nabi azajya yishyura ibihumbi 10000frw, kimwe n’uwarenze ku isaha ya saa moya ataragera mu rugo.

Abategura, abatumira n’abakira ibirori, bihuza abantu mu buryo butemewe nko gusenga, kwizihiza isabukuru y’amavuko, bridal shower n’ibindi Uwatumiye azajya ahanishwa ibihumbi 200,000frw naho uwatumiwe yishyure 25,000. Amande ashobora kugera no kuri miliyoni mu nyubako nini z’ubucuruzi zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Leave A Reply

Your email address will not be published.