Leta Yashyize Igira Icyo Ivuga ku iyegura ry’Abayobozi b’inzego z’Ibanze

21,347
Kwibuka30

Mu ijwi rya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Leta yashyize igira icyo ivuga ku kibazo cyo kwegura cy’abayobozi b’ibanze.

Inkundura yo kwegura no gusezererwa ku mirimo kuri bamwe mu bakozi b’Uturere yatangiye kuvugwa ku munsi w’ejo bundi ku wa mbere, ikintu bamwe mu banyarwenya bise “Tour du Rwanda”  kubera ko byageze mu turere hafi ya twose kandi bikaba bigikomeje. Abantu benshi bakomeje kubivugaho amakuru bashatse kandi atandukanye, ndetse bamwe bakibaza impamvu kugeza ubu Leta y’u Rwanda itaragira icyo itangariza Abaturage. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ministre Professeur SHYAKA ANASTASE uhagarariye ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu akaba ari naho habarizwa inzego z’ibanze, yavuze ko ata gitangaje kirimo ku gihugu nk’u Rwanda.

Kwibuka30

Yagize ati:“…nta gikuba cyacitse ku gihugu nk’u Rwanda kiri ku muvuduko udasanzwe w’iterambere…”

SHYAKA Anastase yakomeje avuga ko ibyo byatewe n’imikorere idahwitse kandi itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

Ministre yavuze ko impamvu nyamukuru iribgutuma begura, ari uko umwaka wa 2019 ari umwaka ushyira uw’icyerekezo 2020 ndetse akaba ari n’umwaka w’icya kabiri cy’icyerekezo NST2024, ibyo ngo bigatuma buri Karere gakora cyane kugira ngo kabashe kwesa imihigo kemeye, bityo amuyobozi wumva atabasha kujyana n’uwo muvuduko ahitamo kwegura.

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru “indorerwamo.com”  avuga ko uwo mweyo ugikomeje no mu tundi turere.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.