RAB yagaragaje ibizatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga

14,647
Kwibuka30
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Karangwa Patrick, yagaragaje ibintu byatuma umusaruro wifuzwa mu buhinzi uboneka muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020A, birimo kongera ubuso buhingwa, gukoresha inyongeramusaruro n’ubufatanye bw’inzego zose mu bukangurambaga ku bahinzi.

Ibi yabigaragaje ku wa Mbere nama itegura igihembwe cy’ihinga mu Ntara y’Iburasirazuba, yabereye mu Karere ka Bugesera ikitabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi kuva ku Murenge kugera ku Ntara.

Dr Karangwa yavuze ko Intara y’Iburasirazuba yakabaye ikigega cy’Igihugu mu buhinzi, kuko igice kinini cy’ubuso buhingwaho mu Rwanda kiri muri iyi ntara.

Yavuze ko inama y’abaminisitiri yasabye ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020A umusaruro uva mu buhinzi wakwiyongera ugereranyije n’usanzwe uboneka, ariko ko hari ibintu by’ingenzi bikenewe.

Ati “Icya mbere ubuso buhingwa bugomba kongerwa, imibare yo ku rwego rw’Igihugu igaragaza ko ubuso bwahinzweho mu gihembwe gishize bungana na hegitari ibihumbi 740 mu gihugu hose, uyu mwaka hateganywa guhingwa hegitari ibihumbi 776 wongeyeho 30% by’ubuso bwahujwe buhingwaho, ukongeraho ubuso bwakuwe ku nzuri zo mu ntara y’Iburasirazuba bungana na 30% kuri buri rwuri.”

Yakomeje avuga ko icya kabiri ari ukongera ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Ati “Usanga uturere dukoresha inyongeramusaruro tukiri duke cyane, utuyikoresha cyane ni uturere turi mu bice by’ibirunga nka Burera, Musanze, Nyabihu, bakoresha ifumbire nyinshi. Nitwongera imbaraga mu gukoresha neza ifumbire cyane cyane mu turere twagiye tugaragaramo kuteza neza, bizaduha umusaruro.”

Icya gatatu yavuze ni ubukangurambaga ku bahinzi, ubuhinzi ntibusigirwe umukozi ubushinzwe gusa ahubwo komite z’ubuhinzi zirimo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bakegera abaturage, ntihagire ubuso bupfushwa ubusa, aho basanze ubutaka budahinze bakabaza impamvu.

Dr Karangwa yanasabye ko hajya hagenzurwa uburyo inyongeramusaruro zigera ku bahinzi, abo basanze batarabikoze babibazwe, amakuru atangwe mu nzego zose.

Yasabye abayobozi gushyira hamwe mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, bakareba niba abaturage bateye imyaka yabo, nibeza banarebe niba bafite ubwanikiro.

Ubutaka bumaze gutegurwa kugira ngo buhingweho bungana na 49.8%. Dr Karangwa yasabye abayobozi gushishikariza abaturage gutangira gutera imyaka, nibura muri ibi byumweru bibiri biri imbere bikaba byarangiye.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo ubuhinzi bwongereweho miliyari 32 zirimo miliyari 11 Frw zashyizwe mu gutunganya umusaruro kugira ngo ntuzongere kwangirika. Andi mafaranga yashyizwe mu gutunganya ifumbire n’imbuto kugira ngo biboneke kurusha uko byabonekaga.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Météo Rwanda, kivuga ko kubera ko imvura ikomeje kwiyongera, bizafasha abahinzi gutegura neza igihembwe cy’ihinga ndetse bizorohereza aborozi mu bijyanye no kuhira, umusaruro w’ubwatsi nawo uziyongera.

Kwibuka30

Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba bitabiriye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe kuva ku mirenge kugeza ku rwego rw’Intara

Abayobozi b’Ingabo na Polisi bitabiriye iyi nama

Dr. Karangwa yasabye ko inzego zose zifatanya mu kongera umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe cy’ihinga
Leave A Reply

Your email address will not be published.