Leta yatangaje akayabo k’amafranga yanyerejwe na bimwe mu bigo mu buryo bw’uburiganya

7,288
Senators: Finance Ministry should improve monitoring of public ...

Umugenzuzi mukuru w’imari y’u Rwanda Bwana Biraro Obadiah yashyikirije kuri uyu wa gatanu raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi Bwana BIRARO Obadiah yashyikirije inteko nyarwanda imitwe yombi raporo y’uburyo imari ya Leta yakoreshejwe mu mwaka ushize wa 2019. Muri iyo raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, igaragaza ko mu mwaka aw 2019 amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yiyongereye agera kuri miliyari zirenga 8,6 mu gihe mu 2018 yari miliyari 5,6.

Iri genzura ryibanze cyane ku nzego zigira uruhare runini mu buzima bw’igihugu n’izigenerwa ku ngengo y’imali ya Leta. Harimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi 5 GBEs (ari byo RSSB, WASAC, BDF, SGF na RPC Ltd.); n’ibigo binini 10 ‘Boards’. Izindi nzego zagenzuwe ni Uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, imishinga 69, Minisiteri 11, Izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta 19 n’ibitaro by’uturere 26. Ofisi y’ubugenzuzi bw’imali ya Leta kandi yagize uruhare mu bugenzuzi bwa EAC.

Iyo raporo iravuga ko ibigo byose byagenzuwe uyu mwaka bingana na 80% by’ingengo y’imali y’igihugu, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2018 hari hagenzuwe 86.6% by’ingengo y’Imari y’igihugu. bwana BIRARO yasobanuye ko impamvu y’iri gabanuka ari icyorezo cya COVID-19 cyateye bigatuma inzego zimwe na zimwe zitagenzurwahari, ni ukuvuga 7.1% bingana n’izego 9 zikigenzurwa.

Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura (Pièces justificatives); Amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije, ndetse hari n’asohotse atagirirwa inyandiko, hari kandi amafaranga yasesaguwe, hari amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongereye ku kigero cya 51% ugereranije n’umwaka ushize. Yose hamwe yabaye miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018.

Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance audit); ubugenzuzi bwimbitse (performance audits), ubugenzuzi bwihariye (special audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 kugeza muri Mata 2020.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Bwana BIRARO Obadiah yabwiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi ati: “Uyu mwaka raporo ntamakemwa (unqualified) zabaye 33% mu byerekeye gukurikiza amategeko n’amabwiriza naho mu byerekeye imikoreshereze y’umutungo zabaye 55%. Umubare w’ibitekerezo binenga imicungire y’imari (Adverse Opinion) wagabanutseho 3% (Compliance audit), na 5% (Financial audit) ugereranije n’umwaka ushize. Ibi bigaragaza intambwe iterwa mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta.”

Nk’uko yabisobanuye ariko: “Iyi ntambwe yiganje mu mishinga, Minisiteri. n’izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kuko byihariye 82% ya raporo ntamakemwa (unqualified), na 67% bya qualified. Ibyavuye mu igenzura ry’ibigo bya Leta bikora ubucuruzi (GBEs) n’ibindi bigo binini (Boards) ntibishimishije, mu gihe ari byo bishyira mu bikorwa porogaramu z’ingenzi z’igihugu zikora ku buzima bw’abaturage.”

Kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta byasubiye inyuma

Ibindi bibazo byagaragaye inzego zose zihuriyeho birimo amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye; amasezerano afite imirimo yahagaze n’imitungo idakoreshwa. Ibi bibazo, nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta abivuga, bikeneye guhagurukirwa kuko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).

Ubwo yagezaga raporo ku nteko yavuze ati “Nkurikije uko gushyira mu bikorwa inama z’ubugenzuzi bihora biri hasi, ndahamagarira inzego za leta kubona raporo z’ubugenzuzi nk’igikoresho kibafasha kunoza imicungire y’umutungo wa leta”

Yongeraho ati “Naho ubundi ubugenzuzi bwatugirira akamaro gake, mu gihe inama zabuvuyemo zidashyizwe mu bikorwa ngo zikemure ibibazo byaragarajwe muri raporo”

Abagize Inteko banenze cyane ibigo byagarayeho imikorere mibi ku isonga harimo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC yongeye kubona raporo y’agahomamunwa ’Disclaimer opinion’ bitewe n’amakosa akabije akomeje kugarabara muri mikorere y’iki kigo.

Iyi raporo igaragaza ko WASAC ishobora guhomba miliyari 2.9 Frw ajyanye n’ibikoresho bishaje bidakoreshwa ndetse n’ibyibwe bitagarujwe.

Hari kandi igihombo gituruka ku mazi atunganywa na WASAC ariko ntagurishwe aya ngo yari kugurishwa miliyari 5.7 ku giciro gito, cyangwa miliyari 15 ku giciro cyo hejuru.

(Source: RBA)

Comments are closed.