Leta yatangiye guha Mudasobwa abarimu bigisha mu mashuri ya Leta.

5,574
Kwibuka30
Leta yatangiye guha Mudasobwa abarimu...

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangiye kohereza hirya no hino mudasobwa zo guha abarimu muri gahunda yiswe “Mudasobwa imwe ku Mwarimu”.

REB yavuze ko guhera tariki ya 16 Mata 2021,aribwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya “Mudasobwa imwe ku Mwarimu”kugira ngo buri mwarimu wese azabashe kuyitunga.

Iyi gahunda yo gukwirakwiza mudasobwa yatangiriye mu bigo 5 by’amashuri yisumbuye mu karere ka Gatsibo.

Kwibuka30

REB yashyize hanze itangazo rigira riti “Gutangira gushyira mu bikorwa gahunda ya “Musadobwa imwe ku Mwarimu” biri mu murongo kongerera ingufu agaciro k’ikoranabuhanga mu burezi binyuze mu guhuza kwigisha no kwiga bishyigikiwe na Politiki y’ikornabuhanga mu burezi.”

Mu ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa RREB Dr. Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b’Uturere twose kumenyesha no kwemerera abayobozi b’ibigo byatoranyijwe ku ikubitiro kugana ku cyicaro gikuru cya REB bajya gutora mudasobwa zigenewe abarimu bigisha ku bigo by’amashuri bayoboye.

Biteganyijwe ko abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bazaza gutora mudasobwa zigenewe abarimu babo tariki ya 20 Mata, abaturutse mu Ntara y’Amajyepfo bazazitore ku ya 21 Mata, abo mu Ntara y’Iburasirazuba tariki ya 22 n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba ku ya 23 Mata.

Iyi gahunda igiye gutangirira ku barimu bigisha mu mashuri yisumbuye 120 mu gihugu hose, ikazagenda igezwa no mu bindi byiciro birimo abarimu bo mu mashuri abanza n’ay’inshuke.

(Src:Umuryango.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.