Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zatabaye abakozi ba Loni ubwo bagwaga mu gaco k’abitwaje intwaro

7,501
Kwibuka30

Itsinda ry’abantu 20 bakora mu Ishami rya Loni rishinzwe gutegura ibisasu (UNMAS) ryatabawe n’abasirikare b’u Rwannda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNAMISS) nyuma yo kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi bitwje intwaro bageragezaga kubiba. 

Abo bakozi baguye mu gico cy’abagizi ba nabi bitwaje intwaro ahitwa Longiro, agace gaherereye mu bilometero 58 uvuye i Torit mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Equatoria.

Ni bamwe mu bagize itsinda ry’Ikigo G4S Global gitanga serivisi zo gutegura ibisasu ku Isi Loni yahaye ikiraka cyo gufasha mu bikorwa byo gutegura ibisasu no gushaka ibindi bikoresho byabangamira ubuzima bw’abaturage.

Iryo tsinda ryaguye mu gico cy’abantu barenga 30 bitwaje intwaro rivuye i Torit, rigeze hagati y’ahitwa Loronyo na Longiro rihasanga bariyeri ari na yo bibiweho bamwe muri bo bakanahakomerekera.

Abo bakozi ba UNMAS  bari bavuye i Torit ahaherereye bagenzi bagenzi babo, gufata  ibyo kurya n’amafaranga byo kubatunga.

Majoro Uwimana Aimé uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS yagize ati: “Twabasanze bahiye ubwoba, Bamwe muri bo bari bamaze gukomeretswa n’icyo gitero. Batubwiye ko bari bamaze iminsi 5 batagoheka ndetse ko biruhukije batubonye.”

Hari abakomeretse ariko Imana yakinze akaboko nihagira uhasiga ubuzima

Kwibuka30

John Mowej, umwe mu barokotse icyo gitero, yagize ati: “Baraje badushyiraho imbunda, bahatira abashoferi badutwaye guhagarara. Badutegetse kuva mu modoka batwicaza hasi. Hashize umwanya barashe mu kirere  badutegeka kuryama twubitse inda.”

Abo bagizi ba nabi, bahise babiba amafaranga n’ibiribwa, babasigira imodoka nsa.

John Mowej yakomeje avuga ko bakimara kwibwa bategetswe gusubira mu modoka baterwa ubwoba  ko ukora ikosa rito araswa .  Bacyinjira mu modoka bahise bumva isasu.

Ati: “Twagize ngo umwe muri bagenzi bacu ararashwe, ako nyuma ni bwo twaje kubona ko twese tukiri bazima.”

Abasirikare  b’u Rwanda bafatanyije n’abasirikare ba Loni bagize umutwe w’indorerezi (UN Military Obervers), baherekeje abo bakozi babageza  mu yindi nkambi iherereye mu bilometero 13 uvuye aho bari bafatiwe.

Nanone kandi ingabo z’u Rwanda zabanje no kwita ku nkomere mbere yo guherekeza iryo tsinda no kurigeza mu nkambi aho ryahuye na bagenzi babo.

Maj. Uwimana yavuze ko ubwo baherekezaga abo bakozi ba Loni, abagizi ba nabi bongeye kugerageza kubagabaho igitero ariko kiburizwamo.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo zikomeje kubingabunga umutekano w’abatuye Longiro na Loronyo ahakunze kugaragara ubushyamirane bw’abaturage ubwabo baba bapfa bworozi bw’amatungo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.