Leta y’u Rwanda yamaganye amagambo aherutse kuvugwa na Perezida w’u Burundi

3,302

Leta y’u Rwanda iramagana bikomeye amagambo perezida w’u Burundi Evariste Nshimiyimana aherutse kuvugira i Kishasa ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’Abanyekongo

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ijambo rutwitsi rinyuranya no kubumbatira  ubumwe bw’Abanyafurika Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa ku wa 21 Mutarama 2024

Muri icyo kiganiro n’ururbyiruko i Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yanenze abayobozi b’u Rwanda ko bafasha “imitwe ihungabanya akarere”, ibintu u Rwanda yakomeje guhakana.

Perezida Ndayishimye kandi yarihanukiriye akangurira urubyiruko guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, n’izindi mvugo zibiba amacakubiri mu Banyarwanda, yagize ati:“Ni ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze “ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko biteye inkeke kuba uwo ari we wese yagerageza “guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi. 

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’Abaturanyi, abikoreye mu rubuga rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ni  ukudashishoza gukabije no guhonyora amahame shingiro y’uwo Muryango.”

U Rwanda n’u Burundi byongeye kurebana ay’ingwe nyuma y’aho umutwe wa RED Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Gitega uteye icyo gihugu ukica abatari bake, maze nyuma u Burundi bushinja u Rwanda kuba arirwo rucumbikiye uwo mutwe rukanawutera inkunga mu buryo bwose, ikintu u Rwanda rwahakanye.

Abakurikiranira hafi politiki y’akarere baravuga ko RED Tabara ari urwitwazo ko ahubwo ibi bihugu byombi byagonganiye muri DRC.

Uwitwa NGABO Patrick uvuga ko ari impuguke muri politiki y’Akarere yagize ati:”U Burundi burazi neza ko RED Tabara yibera muri Congo kandi aiho imaze imyaka ikorera, ahubwo aba bagabo babiri basakiraniye muri Congo umwe ababaza undi”

Uko biri kose uno mwuka mubi hagati y’ibi bihugu bibiri uteye inkeke abaturage b’ibihugu byombi bavuga ko aribo bari guhombera muri ano makimbirane.

Comments are closed.