Minisante yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa kuri Covid-19

1,715
Kwibuka30

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasabye abaturarwanda kudaha agaciro ibihuha bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagarutse, bivuye ku bwiyongere bw’ibicurane bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu.

Ibicurane byinshi byiganje hirya no hino mu Gihugu, aho abantu baribwa umutwe bakanahinda umuriro bakaba banacika intege.Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko mu byumweru bya mbere by’ukwezi kwa Mutarama 2024 byaranzwe n’ubwiyongere bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurane.

Inzobere mu buvuzi zivugako ubwiyongere bw’ibicurane  busanzwe bubaho muri ibi bihe by’imvura. RBC ivuga ko mu bipimo byafashwe mu gihugu hagaragayemo 17% by’ubwandu.

Iki kigo kivuga ko nta bikorwa byo kurwanya Covid-19 biri mu gihugu, usibye ko ukeneye kwipimisha ashobora kujya ku kigo nderabuzima agapimwa ku bushake.

Kwibuka30

Amakuru RBC yashyize ahagaragara ashimangira ko nta murwayi wa Covid-19 urembye cyangwa urwariye kwa muganga ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Niyingabira, yabwiye Kigali Today ko abantu bagomba kwirinda ibihuha bishingiye ku kuba hariho ibicurane byinshi mu baturage.

Yagize ati:“Ibicurane biriho kuko bigendanye n’igihe turimo, umuntu ashobora kumva ababara mu ngingo, gukorora, kuribwa umutwe nk’ibimenyetso bitoroshye, ariko ntabwo ari ubwoko bushya bw’ibicurane nta n’ubwo umuntu yavuga ko ari Covid-19.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima nawe ashimangira ko nta cyorezo kiri mu gihugu kuko haramutse habaye ibisa n’ibivugwa bashyira itangazo hanze ndetse bagashishikariza n’abaturage gutangira ingamba zo kwirinda.

(Inkuru ya IKUZWE Patrick/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.