U Rwanda rwatangaje ko umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda uzafungurwa kuri uyu wa mbere

3,823
Katuna Border - Uganda-Rwanda Border | Uganda Rwanda Tours

Leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa 31 Mutarama umupaka wayihuzaga n’igihugu cya Uganda uzaba wongeye kuba nyabagendwa.

Nyuma y’iminsi hafi itanu gusa Leta ya Uganda yohereje intumwa idasanzwe kuganira na Perezida Kagame ku bijyanye no gutsura umubano hagati y’ibi bihugu bibiri byari inshuti ariko bimaze igihe bidaca ngo ukunde wake, Leta ya Kigali yatangaje ko noneho guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 31Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera kuba nyabagendwa.

Nkuko byavuzwe haruguru, ibi bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu ushize Perezida Museveni wa Uganda yohereje umuhungu we bwite akaba n’umujyanama we mu bijyanye na gisirikare General Kainerugaba kuganira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Nubwo ibyo abo banyacyubahiro babiri baganiriye bitigeze bishyirwa hanze, ariko birazwi n’ubundi ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibyo bihugu byombi umaze igihe utameze neza aho buri kimwe gishinja ikindi kuba ku bwonko bw’abashaka kugihungabanyiriza umutekano.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Leta yavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.

Iri tangazo kandi rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no gukomeza gucyemura ibibazo biri hagati y’impande zombi, iki cyemezo kikaba kigamije kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Umupaka wa Gatuna wari warafunzwe mu 2019 nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Icyo gihe u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kwirinda kujya muri Uganda ‘kuko rudafite ubushobozi bwo kubarindirayo’.

May be an image of text

Comments are closed.