Leta zunze ubumwe za Amerika ntizizabarizwa muri UNESCO umwaka utaha


Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwivana mu bihugu by’abanyamuryango b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isobanura ko gukomeza gukorana n’uyu muryango bidahuye n’inyungu zayo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika Tammy Bruce, ku wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, yavuze ko icyo cyemezo cyagejejwe ku Muyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, kandi ko kizatangira kubahirizwa ku ya 31 Ukuboza 2026.
Tammy Bruce yagize ati: “Kuguma muri UNESCO ntibikiri mu nyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. UNESCO ikomeje guteza imbere gahunda zidashingiye ku bitekerezo biduhuza nk’igihugu, ndetse igashyira imbaraga nyinshi ku ntego z’iterambere rirambye za Loni, izo dukeka ko zishingiye ku bitekerezo bihabanye n’icyerekezo cyacu cya ‘Amerika Mbere na Mbere’.”
Icyo gitekerezo cya Amerika First (Amerika Mbere na Mbere) cyazanwe na Perezida wa USA Donald Trump, gishingiye ku byo ashyize imbere ko ibintu byose Amerika ikora bigomba kuba biyiha inyungu mbere na mbere.
Tammy Bruce yashimangiye ko Amerika inenga bikomeye icyemezo cya UNESCO cyo kwakira “Leta ya Palesitina” nk’umunyamuryango wuzuye, igasobanura ko icyo cyemezo kidahura n’imyemerere n’icyerekezo cya dipolomasi yayo.
Ibi ngo byagize ingaruka ku mikorere y’uyu muryango, harimo no gukwirakwiza amagambo arwanya igihugu cya Isiraheli.
Ku rundi ruhande, Amerika yavuze ko izakomeza kugira uruhare mu miryango mpuzamahanga, ariko hashingiwe ku kurengera inyungu zayo, mu buryo bugaragara kandi bufite umurongo uhamye.
Ni ubwa kabiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe icyemezo nk’iki, nyuma y’uko no mu mwaka wa 2017 yari yikuye muri UNESCO, mbere yo kongera kuyisubiramo mu 2023.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA yavuze kuva ubu kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2026, Amerika izakomeza kuba umunyamuryango wuzuye wa UNESCO, ariko mu buryo bw’inzibacyuho.
Ku ikubitiro Perezida wa USA Donald Trump yitegura kujya ku butegetsi, yatangaje impinduka zo guhagarika amafaranga amwe n’amwe yajyaga mu mishinga hirya no hino ku Isi.
Nk’uko abyemera kandi yabikoze kuri manda ye ya mbere kuva muri 2017-2021, Donald Trump yavuze ko azazamura imisoro (kugera kuri 60%) ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, bivuye hanze yayo (cyane cyane ibivuye muri Canada no mu Bushinwa kuko ari ho hava byinshi).
Ibi Trump yavugaga ko azabikora mu rwego rwo guteza imbere abikorera bo mu gihugu cye (USA), ku buryo ibiva hanze azabishyiriraho amananiza, bitume inganda z’ibihugu bitandukanye byo ku Isi zitangira gukora bike cyangwa zihagarike gukora, bitewe n’uko gutakaza isoko ry’abaturage ba USA barenga miliyoni 300.
Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yatangaje ko imaze guhagarika 83% burundu gahunda z’ibikorwa by’iterambere yakoreraga mu mahanga aho ibice by’Isi iyo nkunga yoherezwagamo.
Icyo cyemezo cyatumye imishinga yayo 5 200 mu 6 200 yakoreraga ku Isi ihagarikwa burundu ibintu byagize ingaruka ku bantu benshi bari bafite akazi n’abagenerwabikorwa bayo.
Trump kandi yagaritse ibikorwa byo bya Radio Ijwi ry’Amerika byakoreraga hanze y’igihugu atangazako byose bigamije gufasha abanyamerika kwigira bakiteza imbere aho gukomeza gutangaguza umutungo wayo mu bindi bihugu na bo batari bihaza.
Comments are closed.