Liverpool Ikubiswe ahababaza ihita isezererwa mu marushanwa ya UEFA champions League

12,444

Ikipe ya LIVERPOOL itsindiwe ku kibuga cyayo ihita isezererwa mu marushanwa ya UEFA CL

Nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espanye mu mukino wa mbere wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Burayi UEFA CHAMPIONS LEAGUE, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Werurwe nibwo ikipe ya Liverpool yagombaga kwakira ikipe ya Atletico Madrid yari iherutse kubatsindira muri Espagne. Ni umukino wabereye ku kibuga cya Liverpool Anfield imbere y’abafana basaga ibihumbi 55 bose.

Ni umupira watangiranye ishyaka ryinshi ariko Liverpool irusha cyane ku buryo bugaragara ikipe ya Atletico Madrid ku rugero ruri hejuru ya 60%, ibi byatumye rutahizamu wa Liverpool GEORGINO afungura amazamu ku munota wa 43 w’igice cya mbere cy’umukino. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Liverpool yasatiriye cyane ndetse yiharira umupira ibyo bita ball possession ku rugero rwa 78%, ba Rutahizamu nka Mané, Salah, na Van Dyk babonye uburyo bugera kuri 34 bwo gutsinda ariko umunyezamu wa Atletico JAN OBLACK wabaye N’umukinnyi w’umunsi ababera ibamba.

Jan Oblack yakuyemo imipira yari yabazwe igera ku icyenda yose.

Igice cya kabiri umusifuzi yongeyeho indi minota, ku munota wa 94 FIRMINO ROBERTO wa Liverpool yashyizemo ikindi gitego cya kabiri, ikipe ya Liverpool yizera gukomeza kuko byari bimaze kuba 2 kuri 1 ku giteranyo cya byose, ariko ibyo byishimo ntibyaramye kuko mu minota itatu gusa mbere yuko umukino urangira, ku ikosa rya ba myugariro ba Liverpool, Marcos Lorento yashyizemo igitego ku ruhande rwa Atletico. Byari bimaze kuba ibitego bibiri kuri bibiri.

Ni igitego cyaciye umugongo ikipe ya Liverpool yari imaze kwizera intsinzi no gukomeza

Umusifuzi yatanze indi minota 30 yo gukiranura bino bihangange bibiri byari byanze kuva ku izima, ikipe ya Liverpool yagaragaje umunaniro udasanzwe cyane cyane kuri ba rutahizamu bayo, ku munota wa 105 Marcos wari waje asimbura mu gice cya kabiri yongeye akubita ahababaza ikipe ya Liverpool, ibintu byatumye ikanguka irasatira ku buryo budasanzwe kuko imipira yose yakinirwaga ku kibuga cya Atletico Madrid. Abakinnyi ba Liverpool bakomeje gusatira ndetse bakambika ku rundi ruhande, ibintu byatumye MORATA ALVARO abona icyuho cyo gutsinda igitego cya 3 ku ruhande rwa Atletico Madrid ku munota w’i 120 w’umukino.

Umukino wahise urangira ku bitego 3:2, ku giteranyo cy’imikini yombi byabaye ibitego 4 kuri 2 bituma ikipe ya Liverpool idakomeza muri kimwe cya kane cy’ano marushanwa ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE. Ikipe ya Atletico yaherukaga kugera muri 1/4 mu mwaka wa 2017.

Comments are closed.