Geraldine yafashwe yibye Tereviziyo ya shebuja abitumwe na Gitifu.

12,962
RPF

Polisi yataye muri yombi umukobwa witwa GERALDINE nyuma y’aho afashwe yibye TV mu rugo kwa shebuja, ngo yabitumwe na Gitifu.

BYUKUSENGE Geraldine w’imyaka 19 y’amavuko wari usanzwe akora akazi ko mu rugo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Kamenge, akagari ka Kamurera ari mu maboko ya Polisi nyuma y’aho afashwe yibye tereviziyo mu rugo rwa Bwana Nsengiyumva Jean Marie Vianney yari asanzwe akorera. Akimara gufatwa, yavuze ko yabitumwe na Bwana HABUMUGISHA VALENS umuyobozi w’agateganyo w’akagali ka Kamurera amubwira ko ari bumuhe amafranga ibihumbi 150.

Baje kugenzura ubutumwa bugufi muri Telephone Geraldine basangamo ubutumwa Gitifu yajyaga amwandikira, amubwira ko azamurongora akamukodeshereza inzu kure aho azajya ajya kumusura mu ibanga.

Bwana HABUMUGISHA VALENS, gitifu w’Akagali, akimara kumva ko uwo mukobwa yafashe, yahise atoroka ariko asiga yanditse ibaruwa yo gusezera mu kazi, ibintu Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yanze kuko ngo agomba kubanza gukurikiranwa ku cyaha ashinjwa. Bamwe mu bari basanzwe bakorana na Gitifu, babwiye TV1 dukesha ino nkuru ko nubundi yari umukozi udashobotse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.