Liz Truss minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza yashimiye abashuti be ba hafi abaha imyanya ikomeye muri guverinoma

8,707

Liz Truss yashimiye inshuti ze zikomeye aziha imyanya ikomeye muri guverinoma, mu mpinduka ikomeye yakoze nyuma y’amasaha amaze gusimbura Boris Johnson nka Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Kwasi Kwarteng yamugize Minisitiri w’imari, James Cleverly amugira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, naho Suella Braverman amusimbuza Priti Patel – wari wamaze kwegura – ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Thérèse Coffey, umwe mu nshuti za hafi cyane za Truss, yamugize Minisitiri w’ubuzima akaba na Minisitiri w’intebe wungirije.

Aba bagize guverinoma ye nshya baraza guhura, mbere yuko Minisitiri w’intebe aza gusubiza ibibazo mu nteko ishingamategeko iteranye kuri uyu wa gatatu, mu kiganiro cye cya mbere n’abadepite.

Nta n’umwe mu bashyigikiye uwo bari bahatanye yatsinze, Rishi Sunak, uzaguma muri guverinoma ye yuzuye.

Dominic Raab, Grant Shapps, George Eustice na Steve Barclay bose bakaba bazasubira kuba ba depite b’indorerezi badafite inshingano (backbenchers).

Ariko ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Truss yavuze ko izo mpinduka “zizunga” ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, akomoza ku myaka yo hejuru itanu yahawe abo bari bahatanye ku butegetsi.

Abo ni Suella Braverman – wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’umutekano Tom Tugendhat, Minisitiri w’ubucuruzi Kemi Badenoch, Penny Mordaunt ushinzwe ibya gahunda y’amategeko ya leta, na Nadhim Zahawi wahawe umwanya wo muri leta wa ‘chancellor of the Duchy of Lancaster’.

Ku nshuro ya mbere, nta n’umwe mu myanya ine “ikomeye cyane ya leta” – ni ukuvuga minisitiri w’intebe, minisitiri w’imari, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na minisitiri w’ububanyi n’amahanga – ufitwe n’umuzungu w’umugabo.

Hagati aho, Minisitiri w’intebe mushya yahamagaye kuri telefone bwa mbere umutegetsi w’igihugu mugenzi we, asezeranya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko Ubwongereza buzakomeza gufasha iki gihugu.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, bizwi nka No 10 Downing Street, byavuze ko Truss “yanishimiye” ubutumire bwo gusura Ukraine.

Nyuma yaho, yavuganye na Perezida w’Amerika Joe Biden, aho bombi bavuganye ku kamaro k’uko Ubwongereza bugera ku masezerano n’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) ya nyuma yuko bwikuye muri EU ajyanye n’amategeko agenga gucuruzanya na Ireland y’amajyaruguru (Northern Ireland).

Truss, w’imyaka 47, ku wa kabiri nijoro ni bwo yasoje icyiciro cya mbere cyo gushyira mu myanya abagize guverinoma ye.

Minisitiri w’imari mushya Kwarteng, yanditse kuri Twitter ko guhabwa uyu mwanya ari “icyubahiro cy’ubuzima bwose”.

Comments are closed.