Dosiye y’ukurikiranyweho kubeshya Perezida yashykirijwe ubushinjacyaha

7,810
Kwibuka30

Dosiye ya Muhizi Anatole ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano ahuriyeho na Rutagengwa Jean Léon na Nibigira Alphonsine (umugore wa Rutagengwa) yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 5 Nzeri 2022.

Iyi dosiye igejejwe mu Bushinjacyaha nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Muhizi Anatole, ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano nyuma yo kubeshya ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu Karere ka Nyamasheke.

Mu byangombwa uyu mugabo yavugaga ko yimwe harimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda. Nyamara ngo ni we wanze kuva mu nzu nk’uko byemejwe n’Urukiko.

Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022.

Icyo gihe yavuze ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo.

Muri iri perereza byagaragaye ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa yari yarafashe muri BNR.

Rutagengwa wari watanze iyi nzu nk’ingwate muri BNR, yaje kongera kuyitangaho nk’ingwate kwa Muhizi muri bimwe bizwi nka Banki Lamberi.

Kwibuka30

Nyuma rero Muhizi yaje gushaka kuyegukana akoresheje impapuro mbimbano.

Muri iri perereza ni naho byagaragaye ko Rutagengwa n’umugore we Nibigira Alphonsine bakoresheje inyandiko mpimbano ivuga ko batasezeranye (single) kugira ngo babangamire cyamunara y’inzu cyangwa ninaramuka ibayeho nibura bizatume hari igice cy’umugore gisigara.

IGIHE yamenye amakuru ko Rutagengwa akimenya ko Muhizi yatanze ikirego kuri Perezida wa Repubulika, yatangiye kwihisha byanatumye afatwa nyuma y’umugore we bose kuri ubu bakaba bafunganywe mu gihe hategerejwe niba Ubushinjacyaha buzabaregera Urukiko.

Kugeza ubu aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe Muhizi wenyine anakurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera.

Mu gihe cyaba kimuhamye, Muhizi yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi Magana atatu ariko atarenze ibihumbi Magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.