LONI yemeje ubusabe bwa OMS ikura urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica

7,159
Muri Espagne hafashwe umurima amahanga w'urumogi - BBC News Gahuza

Inama yahuje ibuhugu bigize Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (CND), yateraniye i Vienna muri Austria kuri uyu wa 2 Ukuboza 2020, yakuye urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byica.

Ibi byemejwe nyuma y’ubusabe bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wegamiye kuri UN, watanze impamvu z’uko iki kimera gikwiriye gukurwa kuri uru rutonde, mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi.

Ikinyamakuru “Umuryango.rw” dukesha iyi nkuru kiravuga ko Ubusanzwe urumogi hamwe n’ibindi biyobyabwenge nka Cocaine na Heroine, biri ku rwego rwa IV nk’uko byemejwe na UN.

Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko ikiyobyabwenge kiri ku rwego rwa IV, “kigira umuntu imbata ndetse kikagira ingaruka zikomeye ku buzima” bitewe n’ubukana bwacyo, ngo ntigishobora kuvura.

Itora ryo gukura iki kiyobyabwenge muri iki cyiciro ryitabiriwe n’ibihugu 53 bigize iyi komisiyo. 27 muri byo, byemeje ko kivanwamo, 25 byemeza ko kigumamo, mu gihe Ukraine yonyine yifashe.

Nyuma y’aho ibihugu byatoye ku majwi 27 byari bimaze gutsinda, byahise bishimangira ko urumogi rugomba kuvanwa kuri uru rutonde, rushyirwa ku bimera byifashishwa mu buvuzi.

Comments are closed.