LONI yemeye gukomeza gukorana n’Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo
Loni yemeye ko igiye gukomeza gukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Mu ruzinduko rwe yatangiye kuri iki cyumweru mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, mu gace ka Beni, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Bwana ANTONIO GUTERRES yijeje ko uno muryango ugiye gukomeza gukorana n’igisirikare ndetse n’igipolisi by’icyo gihugu mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba myinshi ibarizwa muri icyo gihugu. Kugeza ubu, umuryango w’abibumbye LONI ufite ingabo muri icyo gihugu zigera ku 16.000 akaba ari nacyo gihugu gifite ingabo nyinshi za LONI ku isi mu rwego rwo gufasha kugarura umutekano.
Guterres ubwo yageraga mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo.
Ingabo za LONI zitwa MONUSCO zimaze imyaka igera kuri 20 muri icyo gihugu, zikaba zikoresha ingengo y’imali igera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika buri mwaka, ikintu Abakongomani batishimira na gato kubera ko bavuga ko muri iyo myaka yose MONUSCO imaze muri icyo gihugu ata musaruro ufatika izo ngabo zimaze gutanga ko ahubwo baje gusahura umutungo wa Kongo.
Mu ruzinduko rwe, Bwana Guterres yaboneye n’akanya ko gusura agace ka Mangina, agace bivugwa ko ariho icyorezo cya Ebola cyatangiriye, ni agace kazahajwe cyane n’iyo ndwara, ariko ibikorwa byo kuyirwanya no kuyivura bikaba bitarakozwe neza kubera imurwano ikunze kubera muri ako gace. Kugeza ubu Ebola imaze guhitana abagera ku 2000.
Comments are closed.