Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa

5,993
Kwibuka30

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bateraniye mu nama ya 18 mu gihugu cya Tunisia bongeye kugirira icyizere umunyarwandakazi Louise Mushikwabo bamutorera kongera kuyobora uwo muryango kuri manda ye ya kabiri izamara imyaka ine.

Kwibuka30

Ni inama yitabiriwe n’abategetsi batandukanye bagera kuri 89, muri aba ngaba harimo na perezida w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye.

Madame Louise Mushikiwabo yari umukandida umwe rukumbi ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, nta cyatunguranye rero kuba ariwe wongeye gutorerwa kuwuyobora.

Umuryango wa Francophonie ufite icyicaro gikuru i Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa. Wavukiye i Niamey, umurwa mukuru wa Nijeri, mu 1970.

Muri iki gihe ugizwe n’ibihugu 54 (birimo Uburundi n’u Rwanda), abanyamuryango barindwi bashamikiye ku bihugu bimwe na bimwe, nk’intara ya Québec yo muri Canada, n’indorerezi 27 zirimo na leta ya Louisiana yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bituwe n’abantu bavuga Igifaransa barenga miliyoni 321.

Leave A Reply

Your email address will not be published.