FERWAFA yasabye imbabazi ku myitwarire idahwitse ya Muhajir mu mukino wa gicuti

6,798
Kwibuka30

Ishyihamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye itangazo risaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n’Abanyasudani kubera imyitwarire mibi y’umukinnyi wayo mu mukino waraye ubaye.

Nyuma y’aho umukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’u Rwanda AMAVUBI n’ikipe ya Sudan urangijwe n’imvururu ziganjemo ibipfunsi kuri uyu wa gatandatu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoyeitangazo ryisegura ku ba nyarwanda ndetse no ku banya-Sudan kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye kuri rutahizamu w’Amavubi Bwana Muhajir, imyitwarire yatumye uwo mukino urangizwa n’imigere ndetse n’ibipfunsi.

Mu butumwa banyujijwe kuri twitter y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA yagize iti:

Kwibuka30

FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu

@AmavubiStars inshuti zacu za Sudan n’abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali.

Buno butumwa bwakomeje buvuga ko umubano w’ibihugu byombi udakwiye kwangizwa cyangwa gutokozwa n’ibyabereye mu kibuga kandi ko ibihano bizafatwa ku bijyanye n’iyo myitwarire.

Twibutse ko uyu muino warangiye ikipe y’u Rwanda ariyo yegukanye intsinzi y’gitego kimwe cyatsinzwe mu gice cya mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.