Lt Col Kabera yaburiye abahora bigamba gutera u Rwanda

1,255

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt Col Simon Kabera, yaburiye abafite ibitekerezo
biganisha ku migambi yo gutera u Rwanda, ko ingabo na Polisi byarwo bigihagaze ku nshingano zo kurinda igihugu, yerekana ko aho u Rwanda rwakuwe ari urugero rwiza rwo guhamya ko icyarubaho cyose rwagikemura ku mbaraga byasaba zose.

Ni ubutumwa Lt Col Kabera yatanze kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024 ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda kinyura kuri RBA, cyagarukaga ku bikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda ingabo z’u Rwanda na Polisi bagiye guhuriramo mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.

Ni mu kiganiro yatumiwemo ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, RNP, ACP Boniface Rutikanga, aho bagaragazaga birambuye icyatumye izo nzego zombi zihuza imbaraga mu gihe byari bimenyerewe ko buri rumwe rukora ibyarwo.

Ibikorwa bizatangizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, bikazabera mu turere two mu ntara zose z’igihugu turimo Bugesera, Gasabo, Ngoma, Musanze, Burera na Gisagara.

Bifite insanganyamatsiko igaruka ku “Myaka 30 yo Kwibohora ku Bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda”.

Lt Col Kabera yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziyubatse ku buryo zifite ubushobozi bwo kurinda abaturage.

Ati “Ubu dufite igisirikare cy’umwuga gifite ibikoresho bijyanye n’igihe. Dufite ubushobozi, ubushake n’imbaraga zo kurinda umuturage w’u Rwanda, kugira ngo abafite imigambi yo guhungabanya iki gihugu batabigeraho.”

Yatanze urugero rw’ibihugu bitandukanye u Rwanda rujya gutangamo umusanzu mu by’umutekano, agaragaza ko gutanga uwo musanzu bituruka ku cyizere cy’uko rufite amahoro.

Ati “Niba dutanga umutekano hirya iyo, ntabwo twananirwa kuwutanga ku Banyarwanda. Umuturage aryame asinzire yiyorose, urota arote”

Yavuze ko abantu bakwiriye gutandukanya amagambo n’ibikorwa, agaragaza ko iyo inzego z’umutekano zivuga, ziba zigaragaza ibyo zakoze ndetse zigatanga n’ingero z’ibigaragara.

Ati “Sintekereza ko hari n’Umunyarwanda ugifite imyumvire imeze nk’iyabo bahora bavuga ku mbuga nkoranyambaga, kuko bo bahora mu bihe byahise, aho bakivuga amoko twe tukavuga ubumwe bw’Abanyarwanda. Baracyafite gutsemba twe turubaka igihugu.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko mu myaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe nta gihe abarwifuriza ibibi babura ariko byose rwagiye rubicamo rwemye.

Ati “Bahereye kuri za Facebook bakomereza ku zindi mbuga ariko ntabwo byabujije igihugu gutera imbere. Igihugu kirarinzwe. Si uko batabikora wenda babonye urwaho babikora ariko ntaho banyura. Ntibishoboka ingabo zirahari, polisi irahari. Ibyo ntibyabuza igihugu gutera imbere. Ntibizanabuze Abanyarwanda gusinzira.”

ACP Rutikanga yifashishije urugero rw’abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 16 Mutarama 2024, yagaragaje ko bafashwe n’abaturage, ibigaragaza imikoranire myiza iri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Ati “Ntabwo bafashwe n’abapolisi, ntabwo bafashwe n’abasirikare, bafashwe n’abaturage ahubwo babashyikiriza inzego z’umutekano kandi bakakubwira ko bari maso. Iyo abaturage bageze kuri urwo rwego uhita wumva imbaraga n’icyizere bifitiye.”

Lt Col Kabera yagaragaje ko uretse umutekano, RDF ifite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

ACP Rutikanga na we yavuze ko kugira uruhare mu mibereho myiza y’Abanyarwanda kwa RNP biteganywa n’amategeko ariko ko impamvu ibikorwa bya RDF na RNP byahujwe ari ukugira ngo bahuze imbaraga bizagere ku munsi nyir’izina wo Kwibohora ku nshuro ya 30 hari ibimaze kugerwaho.

Ati:“N’ubusanzwe turakorana. Nubwo byitwaga icyumweru cyahariwe ingabo (Army Week) cyangwa ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month), burya iyo urebye ibikorwa byose ntabyo twakoraga hatari abasirikare nta n’ibyo bakoraga tudahari.”

Mu bizakorwa muri aya mezi atatu harimo kuvura abaturage basanzwe aho bari, kubaka ibiraro n’amashuri n’ingo mbonezamikurire, kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwaremezo, gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, gutanga ubwato n’ibindi.

Comments are closed.