M.Salah yasubijwe i Burayi igitaraganya kubera imvune yagiriye muri AFCON

703
Kwibuka30

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohammed Salah, yasubiye mu ikipe ye ya Liverpool kwivuza imvune yagize mu kibero aho bigenze neza yasubira mu Gikombe cy’Afurika mu gihe Misiri yaba igeze muri ½.

Salah yagize imvune ku wa Kane, tariki ya 18 Mutarama 2024, mu mukino Misiri yanganyijemo na Ghana ibitego 2-2.

Kuri ubu, iyi mvune yakomeye bityo yoherejwe mu ikipe ye ya Liverpool kwitabwaho n’abaganga. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi yazasubira mu Gikombe cya Afurika mu gihe Misiri yaba yageze muri ½.

Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp, yatangaje ko uyu mukinnyi ashobora gusubira muri iri rushanwa, mu gihe Misiri yaba yageze ku mukino wa nyuma.

Yagize ati:“Navuga ko Misiri igeze ku mukino wa nyuma ari bwo ashobora kuba ameze neza. Icyo gihe yasubirayo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atatunguwe n’iyi mvune kuko Salah amaze gusiba imikino 10 gusa ya Shampiyona y’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka itandatu.

Kwibuka30

Ikipe y’Igihugu ya Misiri inyotewe cyane Igikombe cy’Afurika iheruka kwegukana mu 2010.

By’umwihariko, Salah nk’umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika babayeho, avuga ko yatwaye byose ariko asigaje Igikombe cy’Afurika.

N’ubwo bimeze bityo, avuga ko yizeye ko azacyegukana vuba cyangwa bitinze.

Nyuma yo kunganya na Ghana, Salah yavuze ko yifuza igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri (2017 na 2021).

Ati: “Negukanye byose uretse iki. Buri wese azi icyo bisobanuye ku mukinnyi kwegukana Igikombe cy’Afurika. Abakinnyi batewe imbaraga no kwegukana iri rushanwa.”

Kugeze ubu, Misiri iri ku mwanya wa kabiri mu Itsinda B n’amanota abiri. Umukino wa nyuma mu itsinda irawukina na Cap-Vert iriyoboye kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Mutarama, saa yine z’ijoro.

Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Mozambique na Ghana saa yine z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.