M23 iranyomoza amakuru avuga ko FARDC yigaruriye Kirotshe

496
Kwibuka30

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabwiye abanyamakuru kuwa kabiri nijoro ko izo ngabo zisubije agace ka Kirotshe kari ku muhanda wa Goma – Sake – Minova – Bukavu, gusa ibi umuvugizi wa M23 arabihakana.

Ari kumwe na minisitiri w’itangazamakuru Patrick Muyaya, akaba n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Gen Sylvain Ekenge, yavuze ku biri kubera ku rugamba hafi y’umujyi wa Goma muri iyi minsi ishize.

Umunyamakuru yabajije icyo ingabo zirimo kukora kuko yabwiwe n’umuntu utuye i Goma ko nyuma y’uko amayira yinjira muri Goma afunzwe na M23 abatuye uyu mujyi badashobora kumara iminsi irenga 10 ibiribwa biva hanze y’umujyi bitahagera.

Umutwe wa M23 usanzwe warafunze inzira ya Goma – Rutshuru – Bunagana, iya Goma – Sake – Masisi centre, n’iya Goma – Sake – Kitchanga, uyu mutwe uvuga ko kuva muri weekend ishize wafunze n’inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ufata uduce twa Kirotshe na Shasha turi mu majyepfo ya centre ya Sake.

Kirotshe ni centre nto iri ku muhanda mukuru hagati ya Shasha na Sake iruhande rw’ikiyaga cya Kivu.

Ayo mayira niyo anyuramo ibicuruzwa, cyane cyane umusaruro w’ibiribwa, inyama n’amata, biva mu misozi ya Rutshuru, Masisi, Walikale n’ahandi bikaza kugurishwa no gutunga abatuye umujyi wa Goma babarirwa hafi kuri miliyoni ebyiri.

Gen Ekenge yavuze ko operations z’ingabo za leta zigamije gufungura amayira yerekeza muri Goma

Kugeza ku kiganiro cyo kuwa kabiri nijoro ntacyo ingabo za DR Congo zari zatangaje kuri ayo makuru.

Mu gusubiza umunyamakuru, Gen Ekenge yagize ati: “Turi mu ntambara, umwanzi afite uburyo bwe akora natwe dufite ubwacu, ‘operations’ zose ubu zirimo gukorwa ni ukugerageza gufungurira umujyi wa Goma no kubohora inzira ziganisha ahari umusaruro.”

Kwibuka30

Yongeraho ati: “Ubu imirwano irakomeye mu kurwanira kugenzura umuhanda Sake – Minova, ubu FARDC iragenzura Kilotche, kuva mu gitondo uyu munsi kandi imirwano yakomeje kuri Shasha.

“Kurasa [ibisasu biremereye] kandi birakomeje henshi muri Masisi na Rutshuru, uko kurasa kwateye akaga gakomeye ku ruhande rw’umwanzi nubwo bitavugwa ariko hari n’amashusho avuga.”

Patrick Muyaya yahise yungamo ati: “Amashusho tudashima kwerekana kuko ari amashusho ateye ubwoba”.

‘Nta na 1cm y’ubutaka twafashe bisubije’ – Willy Ngoma

Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 uherutse kuzamurwa n’umukuru w’uyu mutwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, yatangaje mu gitondo cyo kuwa gatatu ko ingabo za leta “zitigeze zisubiza habe na 1cm y’ubutaka bwabohowe na M23”.

Willy Ngoma yabwiye BBC ko ari bo bagenzura uduce twa Kilrotshe hamwe na Shasha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe yabajije niba ingabo za SADC koko ziri ku rugamba, n’impamvu leta itazana abacancuro b’Abarusiya ngo “barangirize rimwe intambara ya M23”.

Gen Ekenge yamusubije ati: “Ingabo za SADC zirahari kandi zirimo gufasha muri za ‘operations’.” Naho ku kuzana abacancuro b’Abarusiya, Muyaya yamusubije ati: “Perezida wa Repubulika yavuze ko atakemuza ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro akoresheje undi mutwe witwaje intwaro.”

Mu guhangana n’intambara y’amakuru atangwa kumbuga nkoranyambaga batinzeho muri iki kiganiro, Muyaya yavuze ko batekereza kuzajyana “itsinda rito” ry’abanyamakuru ku murongo w’imbere ku rugamba, “kwerekana ibikorwa by’ingabo za leta mu ntambara”.

Gen Ekenge yizeje ko amaherezo ingabo za leta ari zo zizatsinda iyo ntambara, gusa ati: “Turi mu ntambara, umenya igihe utangirira intambara ariko ntumenya igihe irangirira.”

Imirwano hagati y’impande zombi yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu gace ka Masisi nk’uko uruhande rwa M23 rubitangaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.