Mu mujyi wa Goma hamaze kugwa ikimdi gisasu kiremereye

726
Kwibuka30

Kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije ikomeje gusatira umujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, uyu mujyi wa Goma ukomeje kujya mu kaga ko kugubwaho n’ibisasu.

Uyu munsi tariki 7 Gashyantare 2024, muri uyu mujyi wa Goma ahitwa Mugunga iruhande rw’ishuri rya Cinquantenaire haguye igisasu, ahagana saa 6h20 za mu gitondo nk’uko Rwandatribune imaze kubimenya. Byatumye abaturage benshi bahurura baza gushungera bareba ibyabaye.

Ku bw’amahirwe icyo gisasu cyaguye ahantu hitaruye abantu ku buryo ntawe cyahitanye. Ariko ubwoba ni bwose muri uyu mujyi, kuko abaturage babonako isaha iyariyo yose ubuzima bwabo bwajya mu kaga kubera iyi ntambara, ndetse hakaba hari abasivile bashobora kuhatakariza ubuzima.

Kwibuka30

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko mu minsi mikeya ishize, tariki 2 Gashyantare 2024 muri ako gace ka mugunga haguye ikindi gisasu. Amakuru yatangwaga na sosiyete sivile yo muri kariya gace yavugaga ko abantu batatu ari bo bakomerekejwe n’icyo gisasu cyanasenye na zimwe mu nyubako.

Ntiharamenyekana abarasa ibi bisasu.  Icyakora ubushize, M23 ibicishije kuri Perezida wayo, Bertrand Bisiimwa yavuze ko “ibisasu biri kuraswa mu gace ka Mugunga ntibiri kuva mu birindiro bya M23, ahubwo biraturuka mu birindiro by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.

Yavuze ko bijyanye n’iri rasa ingabo za Leta zikwiye kuryozwa ibitero zikomeje kugaba ku batuye Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo no mu mujyi wa Goma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.