M23 yahakanye amakuru yavugaga ko FARDC yisubije umujyi wa Bunagana

9,983

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yari amaze iminsi avuga ko Ingabo z’igihugu cya congo FARDC zigaruriye umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.

Guhera kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kamena 2022, amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino avuga ko ingabo za FARDC zaba zigaruriye umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko y’umutwe wa M23. Nyuma y’ayo makuru, ubuvugizi bwa M23 bwatangaje ko ibyo byose ari ibinyoma kandi kuko uwo mujyi ukigenzurwa na M23.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yahaye ikiganiro itangazamakuru mpuzamahanga abeshyuza iby’ayo makuru, avuga ko aribo bakigenzura uwo mujyi kandi ko badateze kuwuvamo, yagize ati:”Ibyo ni ibinyoma by’abanzi b’amahoro, umujyi wa Bunagana uracyagenzurwa n’umutwe wa rubanda wa M23,ibyo ni ibyifuzo byabo.”

Ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru umutwe wa M23 wemezaga ko wafashe uno mujyi, umuvugizi wa M23 yari yavuze ko gufata uyu mujyi bitari mu bushake bwabo ko ahubwo byatewe n’uko ingabo za Leta arizo zari zawugabyeho ibitero nabo bakirwanaho bakabakurikirana kugeza babambuye uwo mujyi.

Twibutse ko kuri uyu wa gatatu, hemejwe ko ingabo za EAC zizajya gutabara FARDC mu rwego rwo gutsimbura M23 imaze igihe zarazengereje igihugu cya Congo.

Comments are closed.