DRC yasheshe amasezerano yose yagiranye n’u Rwanda

8,882

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye leta ko isesa ako kanya amasezerano yose icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Iyo nama yateranye kuwa gatatu ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Mu magambo akarishye ashinja u Rwanda kandi yita umutwe wa M23 uw’iterabwoba, Patrick Muyaya yavuze ko mu byemezo byayo harimo ;

“Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo.

“Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumvikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda”.

Abategetsi b’u Rwanda ntacyo baravuga kuri ibi byanzuwe n’iyi nama, gusa bagiye bahakana gufasha umutwe wa M23.

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni icyemezo leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Patrick Muyaya yavuze ko iyo nama yashyigikiye umuhate w’ubuhuza no gushaka amahoro wa ba perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Muyaya yavuze kandi ko  bashinze bamwe mu bategetsi muri guverinoma n’umukuru wa polisi gufata ingingo zo “kurwanya kunenwa, guhiga abantu n’ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange, ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda, n’abo mu bwoko bw’aba-Tutsi nk’uko umutwe wa M23 ubivuga.  

Imyigaragambyo yamagana u Rwanda yabaye i Goma kuwa gatatu yabayemo n’ibikorwa byo gusahura amaduka y’abo abasahura bavugaga ko ari abanyarwanda.

Comments are closed.