Madagascar: Uwari Perezida Andry Rajoelina yambuwe ubwenegihugu

289
kwibuka31

Itangazo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu Igazeti ya Leta, ryemeza ko uwahoze ari Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Herintsalama Rajaonarivelo, rishingiye ku ngingo ya 42 y’Itegeko rigenga ubwenegihugu, igira iti : “Umunya-Madagascar wese wafashe ubwenegihugu bw’ikindi gihugu ku bushake bwe, ahita atakaza ubwa Madagascar.”

Andry Rajoelina bivugwa ko yabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu mwaka wa 2014, igihe atari agifite inshingano muri Leta y’iki gihugu.

Ubwo bwenegihugu bwamaze igihe buteza impaka nyinshi, ndetse bunibazwaho mu gihe Rajoelina yatangaga kandidatire ye mu matora ya Perezida yo mu 2018 no mu 2023.

Iteka ryo ku wa 24 Ukwakira ryemeje ku mugaragaro ko Rajoelina yatakaje ubwenegihugu bwa Madagascar, rigatangira kubahirizwa ako kanya. Ibi bisobanuye ko anatakaje uburenganzira bwe bw’umuturage n’ubwa politiki muri Madagascar, harimo n’uburenganzira bwo ku matora.

Andry Rajoelina aherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Madagascar biturutse ku myigaragambyo ikaze yatangijwe n’urubyiruko rwa ‘Gen Z’ ku ya 25 Nzeri 2025. Ibi byatumye Rajoelina ahunga igihugu atinya kwicwa nk’uko byahwihwiswaga, cyane ko hari n’itsinda ry’abasirikare na bo bitabiriye iyo myigaragambyo.

Col. Michaël Randrianirina wari uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Rajoelina, ni we wahise aba Perezida wa Madagascar w’agateganyo, kuva ku itariki 17 Ukwakira 2025, ahita asesa Guverinoma yari iriho ndetse akora n’izindi mpinduka nyinshi, gusa akavuga ko atazatinda gusubiza ubutegetsi abasivili.

Comments are closed.