Madame Jeannette KAGAME yagaragaje akanyamuneza mugitaramo cya Cassav

10,747

Madame Jeannette KAGAME umufasha w’umukuru w’igihugu yitabiriye igitaramo cyo ku munsi w’abakundana cyaririmbwemo na group Cassav

Itsinda ry’abanyamuzika bo mu gihugu cya Guadeloupe rizwi cyane nka Group Cassav ryaraye ritaramiye Abanyarwanda, igutaramo cyabereye muri KCC gitegurwa na Arthur nation ku bufatanye na RG consult inc. Muri icyo gitaramo kitaburiwe na nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME yagaragaje akanyamuneza muri icyo gitaramo.

Ahagana saa mbiri n’igice nibwo itsinda rya Neptunes Zone ryageze ku rubyiniro, nyuma y’akanya gato, Bwana MUNEZA CHRISTOPHE uzwi nka Christopher yageze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo ze nyinshi zamenyekanye mu minsi ya vuba ishize nka Agatima, n’izindi, ariko akagenda ahindura akaririmba n’iz’abandi. Yashimiye abantu bose bashyigikiye ubuhanzi bwe ari nabwo yizihizaga imyaka icumi amaze muri muzika.

Christopher yari yambaye imyenda y’umuhondo ku rubyiniro

Ahagana saa yine nibwo itsinda rya CASSAV ryageze ku rubyiniro nyuma yo gusimbuza ibyuma bakazana ibyabo, ikintu cyafashe hafi isaha yose. Itsinda rya Cassav ryatangiye riririmba indirimbo ya Oulé yahagurukije benshi, ni igitaramo cyakozwe mu buryo bwa live ibintu byashimishije abantu benshi cyane bari bitabiriye icyo gitaramo ku buryo bahugurutse bafatikanya na Cassav gukata umuziki wari uyunguruye neza kandi uryoheye amatwi n’imitima. Mu bantu bashimishijwe n’uburyo iryo tsinda ryaririmbaga, harimo na Madame Jeannette KAGAME umugore wa Prezida wa Repubulika wahagurutse nawe acinya akadiho ku buryo abantu benshi babyishimiye banezezwa n’uburyo Jeannette azi gukata umuziki.

Madame wa prezida wa Repubulika yabyinnye bishimisha benshi

Usibye Madame KAGAME, muri kino gitaramo cyarimo na none benshi mu bayobozi nabo banejejwe n’icyo gitaramo. Ibintu byakomeje kuba byiza ubwo umukecuru Jocelyne Beroard w’imyaka 66 wo muri iryo tsinda yahagurutse atangira kuririmba, benshi mu bamumenye wumvaga bahwihwisa bati:”uziko akiri wa wundi koko??!!” Rino tsinda ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 1979 mu njyana ya zouk, niryo tsinda rya mbere ry’abirabure ryabashije gutaramira mu Burusiya rikanishimirwa, ni naryo tsinda kugeza ubu rifite agahigo ko kuririmba amasaha 73 yose baririmba live ata kuruhuka.

Jocelyne yashimishije benshi, abibutsa ibihe byiza bagize.

Ni igitaramo kitabiriwe ku bwinshi

Comments are closed.