Madamu Jeannette Kagame ari muri Namibia aho yagiye gufata mu mugongo Madamu Monica Geingos

864
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yageze muri Namibia, aho yagiye gufata mu mugongo Madamu Monica Geingos n’umuryango we, nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob.

Mbere gato yo guhura na Madamu Monica Geingos, Madamu Jeannette Kagame yabanje kwandika ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi.

Kwibuka30

Perezida Hage Geingob yitabye Imana ku Cyumweru gishize azize kanseri.

Yabaye Umukuru w’Igihugu mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ya kabiri.

Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe tariki 24 Gashyantare uyu mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.