Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi

519
Kwibuka30

Ibiro ntaramakuru bya Qatar, byatangaje ko Perezida Kagame n’intumwa ayoboye muri uru ruzinduko, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad, bakiriwe n’umuyobozi ushinzwe protocol muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousif Fakhro.

Bakiriwe kandi na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Misfer bin Faisal Al Shahwani, ndetse na Igor Marara Kainamura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.

Uru ruzinduko Perezida Kagame agiriye muri Qatar rugamije kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, rukaba ruje rukurikira urwo yaherukaga kugirira muri iki gihugu ubwo yari yitabiriye Inama yiga ku bukungu i Doha, muri Gicurasi umwaka ushize.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani byibanze ku bufatanye bw’Ibihugu byombi mu nzego zirimo ibikorwa remezo no kwakira abashyitsi, baganira no ku zindi ngingo zirimo ibibazo bigaragara hirya no ku Isi.

Perezida Paul Kagame kandi ari kumwe n’igikomangoma cya Jordanie, Hussein Bin Abdullah II bitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Aziya, wahuzaga Qatar na Jordanie.

Kwibuka30

Uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium, warangiye Qatar yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo umutekano, ibijyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari, ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Mu bijyanye n’umutekano u Rwanda na Qatar bifitanye amasezerano byasinyanye mu bihe bitandukanye agamije gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

U Rwanda na Qatar bifitanye imishinga ikomeye, harimo uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari imwe na Miliyoni magana atatu z’Amadolari ya Amerika, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cya kabiri.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu Kirere ya Qatar Airways, kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% y’iki kibuga mpuzamahanga cya Bugesera. Si ibyo gusa kuko iyi sosiyete yegukanye imigabane ingana na 49% muri RwandAir, bigira uruhare mu guteza imbere serivisi zijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.