Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kelie Umutoniwase wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta

2,796

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kelie Umutoniwase, wahize abandi banyeshuri bo mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Hari mu muhango wo gusoza Ihuriro ry’abana barihirwa n’Imbuto Foundation, wabaye tariki ya 14 Nzeri 2023, aho umuyobozi w’ikigo NESA yaboneyeho gushyikiriza Umutoniwase ibihembo yagenewe, dore ko ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, hakanahembwa batanu ba mbere, tariki 12 Nzeri 2023, we atari ahari kuko yari muri iri huriro.

Ashima Umutoniwase ndetse n’abandi banyeshuri barihirwa n’Imbuto Foundation batsinze neza muri rusange, Jeannette Kagame yagize ati “Dutewe ishema n’uko amahirwe mwahawe muyakoresha neza, mugakomeza gutsinda neza. Bigaragaza ko amaboko yabaramiye ataruhiye ubusa, bikanashimangira ko koko muri Imbuto Zitoshye.”

Yunzemo ati “Twamenye ko mu manota yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, y’ibizamini bisoza icyiciro rusange, muri mwe hari abatsinze n’amanota yo hejuru ndetse n’umunyeshuri wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu cyiciro rusange, akaba ari umwe muri mwe, Kelie. Twongere tumushimire.”

Kelie Umutoniwase n’umubyeyi we Julienne Mukayiranga bishimye gushimirwa na Madamu Jeannette Kagame

Kelie Umutoniwase yishimiye cyane kuba yarabaye uwa mbere, kuko ngo n’ubundi yari yarabiharaniye. Ngo yifuzaga kuzaba Inkubito y’Icyeza, ni ukuvuga guhembwa n’Imbuto Foundation nk’umukobwa wagaragaye mu ba mbere. Iyi ntego ngo yayigezeho, kuko yashimiwe na Madamu Jeannette Kagame, ubwe.

Ibi byanashimishije umubyeyi we wavuze ko yishimira umwana we watumye asuhuzwa na Madamu Jeannette Kagame, akanatekereza ko uyu mwana we azamugeza no ku bindi byiza.

Ikindi Umutoniwase yari agamije ngo ni ukuzemererwa kwiga ubuganga, n’ubwo atari bwo yahawe.

Yagize ati “Bari bampaye kujya kwiga kuri Rwanda Coding Academy, ibijyanye n’ikoranabuhanga (software programming and embedded system). Muri NESA bambwiye ko bazansobanurira ibyiza byayo, nakumva ntayishaka bakampa ubuganga.”

Naho ku bijyanye n’ibanga yakoresheje kugira ngo abashe gutsinda, yivugira ko kwiga cyane, no kuba yaratangiye kwitegura ibizamini bya Leta guhera mu wa mbere, ari byo byabimubashishije.

Comments are closed.