Maj.General MUBARAKA Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC

11,009
Breaking: Maj.General Mubaraka Muganga yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa APR FC

Major General MUGANGA MUBARAKA wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC yagizwe prezida wayo.

Nyuma y’inama yateranye kuri uyu wa mbere igahuza ubuyobozi bw’iyi kipe ya gisirikare, umwe mu myanzuro myinshi yahafatiwe ni uko Major General Mubaraka Muganga wari usanzwe ari umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC ariwe wagizwe umuyobozi mukuru asimbura Lt.General Jacques Musemakweli yari yungirije.

Twibutse ko ikipe ya APR FC ikaba riyo izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Africa CAF CL. Kugeza ubu ikaba yarahaye inshingano umutoiza Mukuru yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa.

Major General MUBARAKA Muganga yagaragaye kenshi nk’umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda ukunda umupira w’amaguru, ibyo byemezwa n’abamuzi mu myaka yashize mu Karere ka Huye n’ivuka ry’ikipe y’Intare bivugwa ko yagizemo uruhare runini cyane, usibye n’ibyo, azwi cyane ku bibuga aho aba yitabiriye imikino itandukanye iba yabaye mu Rwanda.

SHIKAMA : General MUBARAKA MUGANGA nyuma yo kwigwizaho umutu ...

Comments are closed.