“Barack Obam yarakize cyane, arirata, yifuza gusengwa, ariko jye sinabikora” Malik, Mukuru wa Barack Obama.

8,719
Kwibuka30
Barack Obama yatutswe cyane  n’umuvandimwe

Bwana Malik mukuru wa Barack OBAMA arashinja murumuna we wigeze kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika ubwirasi n’ubwiyemezi.

Bwana Malik ni mukuru wa BARACK obama, umwirabura umwe rukumbi wayoboye igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubwo yaganiraga kuri iki cyumweru n’ikinyamakuru the New york Times binyuze kuri Skype, Bwana Malik yagaragaje uburakari bwinshi ndetse avuga ko umuvandimwe we yabaye umwirasi n’umwiyemezi. Mu magambo ye yagize ati:

Yarakize ahinduka umwiyemezi. Icyo namubonyeho ni uko ari wa muntu uba wifuza ko abantu bamusenga. Yifuza gusengwa ariko njyewe sinabikora. Ndi mukuru we rero ibyo sinabikora.

Malik ngo yakoze iki kiganiro mu rwego rwo kwamamaza igitabo cye yise “Big Bad Brother From Kenya” yasohoye mu kwezi gushize.

Aba bavandimwe bahuje umubyeyi umwe bahuye mu mwaka wa 1985 Ubwo Barack Obama yari afite imyaka 24 ndetse ngo bamaze imyaka myinshi ari inshuti.

Malik niwe wari wambariye Obama ubwo yashyingiranwaga na Michelle mu mwaka wa 1992.

Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje nyuma y’aho Obama yatorewe kuba perezida wa 44 wa USA hanyuma bigateza umwuka mubi mu muryango we bapfa umwanya w’ugomba guhagararira igisekuru cye cyo muri Kenya mu muhango wo kumurahiza.

Uyu mwuka mubi wafashe indi ntera ubwo nyuma ya 2008 Obama amaze gutorwa, uyu Malik yashatse gufungura umuryango yise ‘Barack H. Obama Foundation,’Barack akabyanga.

Uyu Malik yagize ati “Twarashwanye cyane kuri telefoni kubera ko atifuzaga gufasha uwo muryango bituma mfunga website n’umuryango….Twavuganye mu gicuku nijoro,ambwira ko ninkomeza igitekerezo cyo gushing uwo muryango anshamo ibice.”

Kwibuka30

Muri iki gitabo Malik yanditse,yavuze ko muri 2014 Barack Obama yanze guha umuryango we amadolari ibihumbi 20 yo gufasha mu kuvana umurambo wa nyirasenge Zeituni Onyango muri Amerika ngo ushyingurwe muri Kenya.Ngo yapfiriye muri US nk’umutindi.

Malik yavuze ko Obama yababwiye ko ibihumbi 20 by’amadolari ari byinshi,abaha ibihumbi 5 by’amadolari gusa .

Malik Obama and Barack Obama in the Oval Office in 2012.

Yagize ati “Twifuzaga kwishyura amafaranga kugira ngo umurambo we bawuzane muri Kenya.Barack yarambajije ngo n’angahe musubiza ko dukeneye ibihumbi $20,000.Yarambwiye ngo ayo ni menshi.”

Yamubereye umuntu mwiza [nyirasenge].Siniyumvisha ukuntu umuntu witwa ko ari umuvandimwe yakwitwara nkuko yitwaye akirengagiza abantu yita ko ari umuryango we.”

Malik yatangaje ko ashyigikiye cyane Donald Trump ndetse yifuza ko abanyamerika bamutora mu Ugushyingo.

Ati “Nshyigikiye 100% Donald Trump.Ntabwo ariumubeshyi.Atwereka uburyo abona ibintu.Nta bwoba agira kandi arakomeye.”

Malik yanenze bikomeye umukandida w’aba Demokarate witwa Joe Biden,aho yamwise umusaza cyane ndetse ngo afite intege nke ku buryo atatsinda.

Ati “Ndatekereza ko atatsinda.Amenyo yo agiye gukuka kandi agaragara nk’umuntu ugiye gupfa.

Malik na Barack Obama n’abahungu ba Barack Hussein Obama Sr,umushoramari w’umunya Kenya wahitanwe n’impanuka y’imodoka mu mwaka wa 1982.

Leave A Reply

Your email address will not be published.