Maj.Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana wari Komanda CRAP wa RUD urunana yishwe

8,040

Umutwe wa M23 watangaje ko umaze kwivugana umwe basirikare bakuru bo mu mutwe wa RUD Urunana.

Umutwe w’abakomando wo munyeshyamba za M23 umaze kwigamba igitero cyahitanye Maj.Nshimiyimana Gavana Komanda mukuru wa RUD urunana i Nyabanira.

Ikinyamakuru Goma24 kibinyujije kuri twitter cyemeje iby’aya makuru, cyakomeje kivuga ko abarwanyi icyenda babarizwaga mu mutwe wa CRAP ya RUD urunana bicanywe na Major Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage bo muri ako gace, bavuga ko imirwano yatangiye ku isaha ya saa Saba ubwo abakomando ba M23, binjiye mu birindiro by’umutwe wa RUD urunana bagatangira kurasana n’ingabo z’uwo mutwe kugeza ubwo uwari ukuriye umutwe wa RUD urunana yaje guhita yicwa na ba mudahusha wo mu mutwe w’inyeshyamba wa M23.

Nshimiyimana Cassien wakunzwe kwitwa Gavana wa FDLR/URUNANA byemezwa ko ariwe wayoboye igitero mu Kinigi mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 3 rishyira 4 ukwakira 2019 kigahitana ubuzima bw’abantu.

Comments are closed.